Gisagara: Banki y’abaturage ishami rya gisagara irasaba abaturage kuyigana ikabaha ibisobanuro ku mikorere yayo.



Gisagara Banki y abaturage

Banki y’abaturage ishami rya gisagara irasaba abaturage ko bazajya bayegera ikabaha ibisobaruro na serivisi bifuza ziyitangirwamo kuko ihamya ko benshi mu batarayitabira ari uko bataramenya imikorere yayo.

Iyi banki ishami rya Gisagara ubusanzwe yakira abantu bo mu ngeri enye ari zo; abahinzi borzoi, abacuruzi, abakozi ba leta n’ibigo nk’amashuri n’ibindi. mubufasha itanga harimo kuzigama, kubitsa , kuguriza, kunyuzwaho imishahara no kuba umuntu yakoherereza undi amafaranga.

Mu karere ka Gisagara rero ngo umubare w’abaturage begera banki cyane cyane iyi y’abaturage umaze kwigira ejuru mu buryo bugaragara kandi bushimishije.

N’ubwo ariko umubare w’abaturage begera amabanki cyane cyane iyi y’abaturage muri Gisagara bamaze kuba benshi ntibibuza ko hari abagifite imyumvire iri hasi ku bijyanye no kwegera banki mu rwego rwo kwiteza imbere.

Karambizi utuye mu murenge wa gishubi, aratangaza ko nta mpamvu abona yatuma ajya muri banki kuko mubo igenewe ngo atibonamo.

Kuri we ngo banki zigenewe abakire baba bafite amafaranga atubutse babuze aho babika bakayajyana kuyabitsa, naho we ngo ntayo aratunga atuma ajya muri banki. Yagize ati “Ariko se ubundi jye ndi uwuhe ujya kubitsa muri banki? Nta mafaranga ndatunga ansaba kujya kuyabitsa”.

Mfashingabo Francois ukuriye banki y’abaturage ishami rya Gisagara nawe yongeye kuvuga ko n’ubwo umubare w’abanyamuryango wiyongereye cyane bitavuga ko ubuyobozi bugomba guhagarika kwigisha abaturage ibyiza bya banki cyane cyane ko byaba byiza buri muturage agize ikigo cy’imari gishinzwe kuzigama no kuguriza abarizwamo.

Ni muri urwo rwego Bwana Mfashingabo asaba abaturage ba Gisagara kujya batinyuka bakegera banki yabo ikabafasha gusobanukirwa n’imikorere yayo ndetse n’ibyo yifuza kubageza byose kandi biri mu nyungu zabo.


 

 

 

Share Button
Leave A Comment