GISAGARA: kwitabira umurenge sacco byagize akamaro

GISAGARA kwitabira umurenge

Imirenge Sacco ubu imaze kugera hafi mu duce twose tw’akarere ka Gisagara ndetse n’abaturage bamaze kuyisobanukirwa ku buryo benshi muri bo banabona ko kuyitabira ari ingirakamaro bitewe n’ibyo bamaze kungukiramo.

Mu murenge wa Kibirizi ubwo Minisitiri w’Umutekano, Bwana MUSSA Fazil HARELIMANA yahafunguraga ku mugaragaro umurenge Sacco mu kwezi k’ugushyingo umwaka wa 2012, abaturage bari bakiri bake mu bwitabire ariko bahabwa ibisobanuro bihagije, maze nyuma y’iki gikorwa barushaho kwitabira Umurenge Sacco.

Uyu munsi abaturage bo mu murenge wa Kibirizi baravuga ko kuba muri Sacco ntako bisa kuko abenshi bamaze kubona inyungu yabyo.

Mukamazimpaka, aratangaza ko ubu amaze gushyikira inguzanyo none akaba agiye gutangira igikorwa gito atashatse guhita ashyira ahagaragara ariko yizeye neza ko kizamubyarira inyungu. ati «Ku bw’iyi nguzanyo ndibaza ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka kuko ntabundi nari narigeze gushyikira amafaranga yagira icyo amarira ».

Si ukugurizwa gusa ariko abaturage bamaze kuboneramo akamaro k’umurenge Sacco kuko hari n’abo wafashije kumenya kwizigamira.

Munyampirwa we aravuga ko mbere amafaranga yabonaga yayabikaga ku musego we maze bigatuma atibuza kuwegura buri munsi ngo akuremo ayo kugura agacupa.

Ibyo rero bikaba byari mu bituma nawe adatera imbere kuko ntacyo yajyaga azigama ariko ngo kuva aho agiriye mu murenge Sacco nta gihangayika kuko aziko afite umugabane ushobora ku murengera igihe ahuye n’ikibazo runaka mu rugo kandi mbere warasangaga yabungije imitima imbere y’ikibazo kimutunguye kubera kutazigama.


Share Button
Leave A Comment