Karama: Abaturage bagiye kwiyubakira inzu Umurenge Sacco izakoreramo

Nyuma yo gukangurirwa ibyiza byo kwitabira amabanki abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare barimo gukusanya amafaranga yo kubaka inyubako banki yabo “Umurenge Sacco” izakoreramo.

Amakuru dukesha Perezida wa Sacco, Karama, Mbareba Céléstin avuga ko bamaze kubona imbata y’iyo nyubako izaba ifite agaciro ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama bukaba bwemeza ko guhera tariki 24 Mutarama 2012 ba rwiyemezamirimo bashobora gutangira gusura ahazashyirwa iyi nyubako bakanatangira kwandika basaba gupiganirwa isoko.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko kugira ngo iyi nyubako izuzure buri muturage wo mu Murenge wa Karama wujuje imyaka y’ubukure asabwa gutanga amafaranga ibihumbi bitanu.

Umunyamabanga w’Umurenge wa Karama, Karengera Alex, anavuga ko ayo mafaranga azongerwa ku migabane umunyamuryango aba asanganywe muri iyo banki bityo abaturage bakaba batagomba kuyafata nk’amafaranga batakaje. Agira ati “Aya mafaranga y’inyubako azongerwa mu dutabo tw’abanyamuryango nk’inyongera y’imigabane basanganywe muri Sacco”.

Mu nama itangariza abaturage uko umutungo winjiye n’uko wasohotse muri Banki Umurenge Sacco y’Umurenge wa Karama mu mwaka wa 2011 yabaye ku wa 17 Mutarama 2012, abayobozi b’imidugudu bavuze amafaranga bamaze gukusanya basanga yari amaze kugera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 200. Umuyobozi w’Umurenge akaba avuga ko ayo mafaranga ahagije kugira ngo batangire imirimo yo kubaka kuko bizatuma abaturage barushaho kwitabira kuyatanga.

Umurenge Sacco, muri Karama ubusanzwe ikorera mu cyumba yatijwe mu nyubako ubuyobozi bw’Umurenge bukoreramo.

Abaturage bakaba bemeza ko bishimiye igitekerezo cyo kubaka inzu yihariye iyi banki izakoreramo cyakora ariko bakaba basaba ubuyobozi kubihanganira bakabanza gusarura ibigori kuko ari byo batezemo amafaranga atubutse azabafasha kubona ariya ibihumbi bitanu basabwa ku nyubako ya Sacco.


 

Share Button
Leave A Comment