Karama: Abaturage barashishikarizwa kwitabira Umurenge Sacco

Karama  Abaturage barashishikarizwa

Mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage bashishikariye kwiteza imbere biciye mu kwizigamira muri Banki “Umurenge Sacco”, ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko abanyakarama bagiseta ibirenge kuko ngo ubu uyu Murenge ari uwa nyuma mu karere mu kwitabira gukorana n’Umurenge Sacco bityo akaba abasaba gukora iyo bwabaga bakiyambura icyo cyasha.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Karengera Alex avuga ko biteye isoni kuba umurenge ayobora ari uwa nyuma mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare kandi ngo ubarwa mu mirenge ya mbere ikize mu karere. Mu baturage ibihumbi 25 442  ngo abaturage bagera ku 1765 ni bo banyamuryango ba Sacco kugeza ubu.

Karengera anavuga ko, uretse no kuba Umurenge wa Karama ari wo ufite abantu bake bafashe imigabane muri Sacco mu Karere ka Nyagatare, ngo kugeza ubu ni na bo bafitemo amafaranga make kuko imigabane bamaze gutanga igera kuri miliyoni 8, 525, 500 (umugabane umwe mu Murenge Sacco  I karama ni ibihumbi 10). Cyakora uyu Muyobozi w’Umurenge yavuze ko atabyihanganira kuko ngo abaturage ba Karama atari abakene.

Abayobozi ku nzego zose z’umurenge bakaba bamwijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagaragara mu ba mbere mu kwitabira Umurenge Sacco kuko ngo ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’Umurenge wa Karama.

Ubwo yasobanuriraga abayobozi b’umurenge, utugari, ab’imidugudu ndetse n’inteko zombi (inteko y’abunzi n’inteko y’iterambere ry’umurenge) kuri uyu wa 17 Mutarama 2012, Umucungamutungo wa Banki Umurenge Sacco ikorera mu Murenge wa Karama, Murigande Prosper avuga ko imaze kugira ubwizigame bw’amafaranga asaga miliyoni 40, ikaba imaze kuguriza abaturage bagera kuri 64 bahawe agera kuri miliyoni 24 n’ibihumbi 818 mu gihe hari hatswe agera kuri miliyoni 28 n’ibihumbi 110.


 

 

Share Button
Leave A Comment