Kayonza: Ubuke bw’amabanki ahakorera buracyabangamiye abahagenda n’abahakorera


Kayonza Ubuke bw amabanki

Abatuye mu karere ka Kayonza barinubira ubuke bw’amabanki ahakorera bakavuga ko bibateza igihombo no gutakaza umwanya bajya gushaka serivisi za banki mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu mu karere ka Kayonza hakorera banki ebyiri gusa, Banki ya Kigali nabanki y’abaturage y’u rwanda, hiyongereyeho na za Sacco.

Abakunze guhura n’ikibazo cyo kubura aho bakura serivisi z’amabanki basanzwe bakorana na yo, kenshi ni ababa bavuye ahandi bakaza gukorera mu karere ka Kayonza bahagera bagasanga banki bakoranaga na zo zitarangwa mu karere ka Kayonza.

Kenshi usanga ari nk’abacuruzi, abakozi mu nzego zinyuranye zaba iza leta cyangwa iz’abikorera ndetse n’abahatemberera mu buryo busanzwe.

Rwaburindi Simeon avuga ko avana ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali akaza kubicuruza mu turere twa Rwamagana na Kayonza, ariko ngo agahura n’imbogamizi y’uko bimusaba gusubiza amafaranga yacuruje I Kigali kugira ngo abone uburyo bwo kuyabitsa muri banki.

Yagize ati “Nka njye nkorana na KCB, ariko ubanza mu ntara yose y’I burasirazuba nta hantu na hamwe ifite ishami. Amafaranga nacuruje ino binsaba kuyasubiza I Kigali kugira ngo nyageze kuri banki, kandi urumva ko nta mutekano aba afite”

Gusa hari n’abandi batuye I Kayonza bavuga ko bishoboka ko amabanki yanga kuhazana amashami yayo kuko atabona aho akorera dore ko nta n’amazu ahubatse ashobora gukoreramo amabanki.

Abakunze guhura n’iki kibazo bakaba basaba abashoramari gushora imari ya bo mu bwubatsi bw’amazu akomeye mu mujyi wa Kayonza kuko ibi bishobora gukurura abanyamabanki bakaza gukorera muri utu duce nk’uko abahatuye babivuga.


 

Share Button
Leave A Comment