Masoro: Umurenge Sacco irasabwa kwitegura ibijyanye no kwihembera abakozi

Masoro Umurenge

Bamwe mu badepite bagize komisiyo y’ ubukungu n’ ubucuruzi mu nteko ishingamategeko barasaba abanyamuryango b’ umurenge SACCO wa Masoro mu karere ka Rulindo gutangira gutekereza uko bazihembera abakozi igihe iki gikorwa kizaba kitagikorwa na Leta.

Bayobowe na depite Emmanuel Mudidi, tariki 16/01/2012 bibukije SACCO y’ umurenge wa Masoro ko nyuma y’ imyaka 3, igikorwa cyo guhemba abakozi ba za SACCO kizava mu maboko ya leta kikegurirwa za SACCO.

Abagize SACCO ya Masoro, bagaragarije abadepite ko bageze ku rwego rushimishije ku buryo biteguye kwihembera abakozi, igihe leta izaba itakihembera abakozi b’ imirenge SACCO mu mpera z’ umwaka wa 2013.

Iyi komisiyo y’ ubukungu n’ ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko ikaba yaranasuye amakoperative atandukanye mu karere ka Rulindo, arimo koperative Ntugasaze, Kaprocyu, Koopama ya masoro ndetse n’ umurenge Sacco wa Masoro.

Depite Emmanuel Mudidi akaba yaranasabye Sacco ya Masoro kurushaho kongera abanyamuryango, anashima imikorere ya koperative Koproki kubera uburyo yabashije guhuza ubutaka bugera kuri hegitari 200.


 

Share Button
Leave A Comment