Muhanga: Imirenge SACCO imaze guteza imbere abayigana



Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga batangaza ko bamaze kugirirwa akamaro gakomeye n’imirenge SACCO kuko ibafasha mu bwizigame bwabo aho. Bavuga ko ubufasha kudasesagura amafaranga nk’uko byababagaho na mbere yose. Ibi kandi bikaba bihamywa n’ubuyobozi bw’aka karere kuko buvuga ko uyu mwaka SACCO yitabiriwe cyane.

Muhanga Imirenge SACCO

Buri murenge wose ufite SACCO yaba muri Muhanga ndetse n’ahandi hose mu gihugu. Bigitangira abaturage babanje kutabyumva neza aho bumvaga ko bigoye kuko abenshi baba ari abanyamuryango b’ibindi bigo byo kubitsa no kugurizanya.

Habayeho gusobanura cyane ariko abaturage ubwabo ndetse n’abashinzwe SACCO bemeza ko abaturage benshi bamaze kumva ibyiza byo kwitabira Umurenge SACCO. Amategeko agenga umurenge SACCO avuga ko abanyamuryango bose bangana bitandukanye n’ahandi aho usanga uwatanze umugabane munini ariwe ufite ijambo kurusha abandi.

Mukamudenge, umuturage wadutangarije ko abitsa muri SACCO ya Muhanga avuga ko mbere ataratangira kugana Umurenge SACCO atumvaga na busa akamaro ko kubitsa cyangwa kunyuza umushahara we mu murenge SACCO cyane ko we byari ubwa mbere agannye banki.

Mukamudenge ati: “mbere bampembaga udufaranga mu ntoki nkumva ko mfite inshingano zo kuyarya uko nshatse sinibuke ko n’ejo nzakenera kubaho, ariko basigaye bampembera muri SACCO numva ko ngomba gukuraho ayo nkeneye gusa nta gupfusha ubusa”.

Aha ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko abagana umurenge SACCO bajyenda biyongera umunsi ku wundi kuko magingo aya abamaze kwiyongeraho bageze ku 7773; aba bakaba ari abanyamuryango bashya b’umurenge SACCO.

Ibi kandi ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko kuba izi SACCO zarahawe inyubako zisanzuye nabyo biri mu byatumye abazigana biyongera kurushaho.

Mu busanze imirenge SACCO, henshi mu gihugu yakoreraga mu nyubako z’imirenge aho zabaga zidafite ubwinyagamburiro buhagije ariko uyu mwaka ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bumaze gushakira Imirenge SACCO igera kuri itanu aho gukorera indi ibiri nayo ihabwa ibibanza byo kuzubakwamo.

Izi nyubako zikaba zari inyubako za leta zabaga ziri hafi y’imirenge zitagiraga icyo zikorerwamo ndetse n’izindi zakorerwagamo n’imishinga yacyuye igihe, kuri ubu nizo SACCO yagiye igura ikanivugururira.

Aha abaturage bakaba bakomeje gukangurirwa kugana ibigo by’imari birimo n’umurenge SACCO cyangwa n’andi ma banki, cyane ko imirenge SACCO imaze kugira ubushobozi bwuzuye bwo gutanga inguzanyo.


 

Share Button
Leave A Comment