Ngororero : Bamwe mu banyamuryango ba banki yabaturage ntibarasobanukirwa inyungu bafite ku migabane yabo

Nyuma y’uko Banki y’abaturage y’u Rwanda ihinduwe iy’ubucuruzi abanyamuryango bayo bahindutse abanyamigabane, ariko iyo uganiriye na bamwe muri aba banyamigabane usanga batarasobanukirwa neza n’icyo umugabane wabo ari cyo n’icyo ubamariye.

Ngororero  Bamwe mu banyamuryango

Bamwe mu banyamigabane ba banki y’abaturage agashami ka gatumba, izwi ku izina rya banki y’abaturage ya kibirira twavuganye ubwo bari mu gikorwa cyo kwiyandikisha kugirango ibyangombwa byabo bizabashe kwemezwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB (Rwanda Development Board), batubwiye ko ntacyo bazi kubijyanye n’imigabane babwirwa ko bafite, ndetse bakumva ko ibi ari ibibatesha igihe inyungu ari iza banyiri banki n’abayikoramo kuko bo batazi uko bibarwa.

Ibi biravugwa mugihe abanyamuryango ba banki y’abaturage y’u Rwanda basabwa kuzuza byihuse ibyangombwa bibemerera kuba abanyamigabane muri iyi banki. Hagati aho banki y’abaturage ivuga ko igiye gushyiraho uburyo bwo gusobanurira abanyamuryango bayo ibijyanye n’iyi gahunda

Aba banyamigabane kandi basaba ko sosiyeti yabo hari icyo yakora kugirango imigabane yabo bayisobanukirwe neza.

UGIRINSHUTI Jean D’amour uhagarariye abanyamigabane bo kuri aka gashami, avuga ko niba hari ikibazo cyo kudasobanukirwa neza, hari ikigiye gukorwa. Yavuze ko koko hari n’abatazi ko ari abanyamigabane muri banki yabo, ariko ko bazasobanurirwa ibijyanye n’imigabane yabo.

Banki y’abaturage agashami ka gatumba ifite abanyamuryango babarirwa mu bihumbi bitanu, ikaba ifite imigabane irenga ibihumbi mirongo itanu, umugabane umwe ukaba ungana n’amafaranga 500. Nyuma yo kwiyandikisha nk’abanyamigabane hazagenwa uko inyungu ku migabane yajya ihabwa ba nyirayo. Kuba umunyamigabane bikaba bireba umuntu wafunguje konti atanze umugabaneshingiro mbere y’umwaka wa 2007 kuko muri iyi minsi gufungura konti bisigaye ari ubuntu.


Share Button
Leave A Comment