Ntago akarere kacu katera imbere tudakorana n’ ibigo by’ imari, Mupenzi

Ntago akarere kacu katera

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imari n’ ubukungu Mupenzi George aratangaza ko  kugirango akarere ka Ngoma karusheho gutera imbere kuburyo bwihuse ari uko abaturage bagatuye bakorana  n’ amabanki ndetse n’ ibigo by’ imari.

Ibi uyu muyobozi yabivuze mu nama yamuhuje n’ abayobozi bo mu mirenge igize akarere ka Ngoma hamwe n’ abaturage b’ umurenge wa Kibungo kuri uyu wa 19  Mutarama 2012.

Ubwo yakomozaga kuburyo  ijanisha ryifashe kubijyanye n’ abaturage bagana  ibigo by’ imari mu karere ka Ngoma yavuze ko ridashimishije kuko ikiri hasi  ni ukuvuga kuri 38%.

Uyu muyobozi  ngo abona ko gutera imbere kw’ aka karere bitakoroha niba abaturage badakangukiye kugana ibi bigo by’ Imari ngo babitse kandi bake inguzanyo bakore biteze imbere.

Ubwo bari mu nama yagize ati”Ntabwo akarere kacu katera imbere igihe cyose abantu bakibika amafaranga mu mahembe cyamgwa mungo zabo. Ubu banki zarabegereye nta mpamvu yo kuvuga ngo byabagora kujya kuyaka igihe muyakeneye.”

Ku ruhande rw’ abaturage hari abatagana ibigo by’ imari ku mpamvu z’uko ntacyo  baba bafite bajyanayo nkuko babyivugira. Kurundi ruhande ariko hari n’ abayajyanayo ariko bagatinya kuba bafata inguzanyo ngo bakore imishinga ibyara inyungu.

Ibi bakabishingira ko nta ngwate baba bafite batanga ngo bahabwe izo nguzanyo cyane cyane urubyiruko, abafite ingwate   nabo bagatinya ko bahomba bagateza utwabo cyamunara. Hari nimvugo ivuga ko amafaranga ya Banki atera umwaku ntawuyakoresha ngo yunguke.

Kugeza ubu imirenge SACCO  yo mukarere ka Ngoma  imyinshi imaze  kubona ibyemezo bya burundu byo gutanga inguzanyo.


 

 

Share Button
Leave A Comment