Ruhango: Umubare w’abakoresha imashini mu mabanki uracyari muto cyane

Ruhango

Mu karere ka Ruhango hamaze igihe hakoreshwa  ikoranabuhanga ryo kubikuza amafaranga kuri banki  hakoreshejwe imashini zisohora amafaranga(ATM), ba nyiri aya mabanki baratangaza ko umubare w’abakoresha izi mashini ukiri muti cyane kandi nyamara imashini zimaze igihe zikora neza.

Umuyobozi

Benshi bemera gutegereza ku mirongo aho gukresha imashini.

Iyo winjiye muri aya mabanki akoresha izi mashini ubona abantu benshi batonze umurongo kandi nyamara ku mashini nta muntu uharangwa.N’ubwo nyinshi muri izi mashini hari ibyo zidakora nko kubitsa, usanga hari n’ababikuza ariko bagahitamo kujya gutonda umurongo.

Umwe mu bakozi ba Banki y”abaturage yadutangarije ko umubare w’abakoresha imashini ukiri hasi cyane n’ubwo banki idahwema gushishikariza abakiriya bayo kugendana n’igihe bakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Uyu mukozi yadutangarije kandi ko n’abitabira gukoresha izi mashini usanga ari bantu bajijutse biganjemo abize ndetse n’abakiri bato.

Ihogoza, umwe mu bakiriya ba Banki y’Abaturage twaganiriye yatubwiye ko atajya akoresha iyi mashini, ati “Nta karita ngira uretse ko nta n’iyo nasabye.”Tumubajije impamvu atasabye ikarita yagize ati “ndacyafite agatabo kandi ntacyo kantwaye.”

 

N’ubwo ku bakoresha udutabo haba hari abantu benshi, usanga kuri ATM nta muntu uhari

Benshi mu bo twaganiriye bemeza ko kuba Abanyaruhango benshi bataratangira gukoresha bene izi mashini biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imiterere y’akarere, amakuru atariyo abantu bafite kuri izi mashini  ndetse no kuba muri kamere Abanyarwanda  “badakunda impinduka.”

Rugemana Sampientia,umukozi muri Fina Bank yagize ati “kuba benshi batitabira ATM ngira ngo ni kwa kundi Abanyarwanda muri kamere yabo bameze,ikintu gishyashya ntibakunda kukimenyera cyane cyane ikoranabuhanga,kuko n’abaza gufunguza konti usanga bavuga ngo tubahe udutabo bisa nk’aho aritwo tubari mu mutwe.”

Cyakora ngo hari n’abirinda gukoresha izi mashini kubera makuru atariyo baba barumvise, umukozi muri Banki y’Abaturage yagize ati “ hari abavuga ko hari umuntu wigeze kwigana ikarita ngo ayishyize mu cyuma amafaranga arasohoka yanga guhagarara burinda bucya.”

Uyu mukozi yatubwiye ko hari n’abakiriya batazai gusoma no kwandika bigatuma badakoresha imishani(ATM) ku mabanki.

 

 

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango, Twagirimana Epimaque we ngo asanga abaturage bo mu karere ka Ruhango bazi ikoranabuhanga kandi banarikoresha.Cyakora ngo kubera imiterere y’akarere hari aho usanga hataragera ibikorwa remezo nk’amashanyarazi bigatuma ikoranabuhanga ridindira.

Twagirimana yagize ati “ikoranabuhanga mu banki abaturage b’akarere ka Ruhango bararizi kandi baranarikoresha yenda ikigaragara ni uko umubare ukiri mutoya.”

Abakurikiranira hafi iterambere mu ikoranabuhanga bemeza u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku mugabane w’Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga.

Amabanki menshi yatangiye gukoresha izi mashini zisohora amafaranga ndetse akaba anashishikariza abakiriya bayo gukoresha bene izi mashini, kuko bitwara umwanya muto cyane kandi akaba ari uburyo bwo kurinda ibidukikije hakoreshwa amakarita aho gukoresha impapuro.


 

Share Button
Leave A Comment