Ruhango:Abaturage barasabwa kugira umuco wo kuzigama

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burakangurira abaturage kugira umuco wo kuzigama mu ma banki mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza.

Abaturage barasabwa

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango, Twagirimana Epimaque atangaza ko Abanyaruhango bagiye kugira umuco wo kwizigamira kuko ntawe umenya uko ejo hazaba hameze

Ati: “twese tuzi ko ibihe biza tutamenya uko bibyuka bimeze, niyo mpamvu umuco  wo kwizigamira tugiye kuwugira umuco wacu.”

Twagirimana Epimaque kandi atangaza ko akarere ka Ruhango by’umwihariko kagiye gushyira mu mihigo gukangurira abaturage kuzigama, ati “twebwe tugiye kubigira umuhigo w’uko Umunyarwanda wese utuye mu karere ka Ruhango azaba yamaze gukorana n’ibigo by’imari biciriritse mbere y’umwaka wa 2017.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango yongeyeho ko kwizigamira kw’abaturage bitanga icyizere ku buyobozi ndetse no ku gihugu muri rusange.

Ubu leta iri gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kuzigama ikaba yaranashyizeho gahunda y’Umurenge SACCO kugira ngo yorohereze buri wese kugira konti hafi ye.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi byizihiza umunsi mukuru wo kuzigama uba kuwa 31 Ukwakira buri mwaka. Ubwo u Rwanda rwizihizaga uyu munsi umwaka ushize Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa yatangaje umuco wo kuzigama mu Rwanda ukiri “hasi cyane.”

Imibare  igaragaza ko Abanyarwanda 7%  gusa ari bo bizigamira mu bigo by’imari biciriritse (Micro Finance) naho 14% bakizigamira mu mabanki y’ubucuruzi mu gihe  79% ntaho babitsa amafaranga yabo.


Share Button
Leave A Comment