Ruhango:Fina Bank yahembye Imirenge SACCO yabikije amafaranga menshi kurusha iyindi.

Ruhango Fina Bank

Tariki 20 Mutarama 2012 Fina Bank yahembye imirenge SACCO itatu yo mu karere ka Ruhango yabikije muri iyi banki amafaranga menshi kurusha iyindi mirenge.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Fina Bank n’Imirenge SACCO yo mu karere ka Ruhango kikaba cyari cyitabiriwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu mu Ruhango, abakozi b’imirenge SACCO hamwe n’aba Fina Bank.

Mu mirenge sacco icyenda  igize akarere ka Ruhango ,itatu niyo yahembwe na Fina Bank kuko yamaze kubitsa muri iyi banki  amafaranga arenga miliyoni 50.

Umurenge SACCO wa Mwendo wo wamaze kubitsa muri Fina Bank amafaranga arenga miliyoni 100 ukaba wahawe mudasobwa ebyiri naho imirenge ya Kabagari na Kinihira  ihabwa mudasobwa imwe imwe.

Twagirimana Epimaque, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango yashimiye Fina Bank igikorwa yakoze  anatangaza ko n’abaturage ayobora bacyungukiyemo kuko kizatuma  n’abandi babona inyungu zo kuzigama, ati “iki gikorwa kiri mu nyungu z’abaturage kuko hahembwe abaturage babashije kwizigamira.Iyo umuturage rero abashije kwizigamira natwe nk’abayobozi biduha icyizere.”

Mukamusana Germaine, ukuriye ishami ritanga inguzanyo muri Fina Bank nawe yatangaje ko iki gikorwa kitari mu “nyungu za Fina Bank gusa” ahubwo n’abaturage bagifitemo inyungu, ati “iyo Umurenge SACCO ubikije amafaranga muri banki, banki ishobora kuyacuruza ariko Imirenge SACCO nayo iyo izanye amafaranga barayungukira ikarushaho gutera imbere.”

Ubusanzwe Fina Bank ikorana n’Imirenge SACCO mu turere Fina Bank ifitemo amashami twose.


Share Button
Leave A Comment