Ruhuha : BK irashimirwa inguzanyo irimo guha abagore bayigana


Ruhuha  BK irashimirwa 1

Manager wa BK Ruhuha asobanurira abashyitsi ibikorerwa muri banki

Ruhuha  BK irashimirwa 2

Banki ya Kigali ishami ryayo rya Ruhuha mu karere ka Bugesera, irashimirwa inguzanyo irimo guha abagore bayigana mu rwego rwo kubakura mu bukene no kwiteza imbere.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney arashimira iyo banki uburyo irimo guha inguzanyo abagore bo mu mirenge ya Ruhuha, Kamabuye, Ngeruka na Mareba.

Yagize ati “ mugomba kumvisha abaturage ibyiza byo kugana amabanki n’ibigo by’imari maze barusheho kubagana kuko bazaba bamaze kumenya ibyiza by’inguzanyo”.

Umukuru w’iyo banki ishami rya Ruhuha Twizeye Pascal avuga ko iryo shami ryatangiye mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2012.

Yavgize Ati “ mu mezi atanu tumaze hano, dufite abakiriya bagera ku 1080, tukaba tumaze gutanga inguzanyo zirenga miliyoni 100 kandi abantu baracyaza”.

Twizeye avuga ko kuri ubu barimo gushishikariza abagore kwibumbira mu matsinda kugirango babashe kubona inguzanyo.

Ati “ iyo bamaze kwibumbira mu matsinda baratugana natwe mbere yo kubaha inguzanyo tukajya mu kagari no mu murenge batuyemo tukabaza niba babazi”.

Iryo shami rikaba rimaze guha amatsinda y’abagore inguzanyo agera kuri atanu.


Share Button
Leave A Comment