SACCO Kigina umaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 29

Kuva watangira gahunda yo gutanga inguzanyo muri Kamena 2011, SACCO yo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe uzwi ku izina rya CASACOKI umaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 29.

Umucungamari wa CASACOKI, Charles Gikundiro, avuga ko kugeza ubu bamaze guha inguzanyo abanyamuryango bagera ku 170. Gikundiro akomeza avuga ko kuba SACCO yarageze muri uyu murenge bifasha abaturage kutangiza amafaranga yabo uko biboneye kuko bayashyira ku makonti yabo bityo ntibayangize bayagura inzoga ahubwo baza kuyabikuza bayafitiye gahunda bateguye.

Kugeza ubu CASACOKI itanga inguzanyo z’ubuhinzi, ubucuruzi, ubworozi ndetse n’izo gufasha ababyeyi baba bafite abana bashaka kujyana ku ishuri badafite amafaranga ahagije. Uyu mwaka bateganya gutanga inguzanyo ku banyamuryango zo gutuma badateza imyaka bejeje ku mafaranga make ahubwo bakazayigurisha mu gihe amafaranga ari menshi. Hari igihe abacuruzi babafatirana mu bukene bakabagurira imyaka bejeje kuri make cyane.

Sylvais Kayijuka ni umunyamuryango w’umurenge sacco wa Kugina umaze kugurizwa inshuro eshatu. Avuga ko kuba baramugurije byatumye yiteza imbere kuko agura imyaka akayicuruza akabonamo inyungu ihagije kuburyo ageze ku kigero cyo kwiguriza ibihumbi 800.

Umuyobozi wa sacco y’umurenge wa Kigina avuga ko bafite gahunda yo kwiyubakira mu rwego rwo kwiteza imbere kuko kugeza ubu imbogamizi bahura nazo ari  ukutagira aho gukorera hisanzuye. Iyi sacco ifite abanyamuryango bagera ku 2800.


 

Share Button
Leave A Comment