Zamuka na KCB: konti igamije guteza imbere abacuruzi baciriritse

sectionkuguriza

Mu rwego rwo gutera inkunga imishinga y’ abacuruzi baciritse bagitinya kwegera ama banki n’ ibigo by’imari, banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB), yashyizeho konti yitwa Zamuka na KCB, ifite intego zo gutera inkunga imishinga y’abacuruzi baciriritse.

Iyi gahunda igeze mu cyiciro cyo gufungura ama konti, yatangiye abaturage bigishwa akamaro ko kugira konti nk’iyi, aho babwiye ko bazajya bishyura ku nyungu ya 1.5%, nk’uko bivugwa na Charles Ntakaziraho, ushinzwe imishinga mito n’iciritse muri KCB.

Batera inkunga imishinga iciriritse ni ukuvuga ifite igishoro kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 35 na miliyoni eshatu n’ibihumbi 500.

Uwizeyimana Florentine ni umwe mu bifuza guhabwa iyi nguzanyo, utuye mu kagali ka Nyirangarama, umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo. Avuga ko yizeye ko izamufasha kwagura ibikorwa bye byiganjemo ubucuruzi bw’imyaka ndetse n’ubuhinzi bugamije gusagurira isoko.

Agira ati: “ubu nahinze iterasi rimwe n’igice ry’inanasi n’amatunda, ariko ndifuza kwagura ubu buhinzi mbifashijwe mo n’ iyi nguzanyo”.

Iyi nguzanyo, ngo itangwa umuntu atanze ingwate zirimo imitungo yimukanwa, ubwishingizi magirirane; nk’abantu bishingiye mugenzi wabo, cyangwa ishyirahamwe ryishingiye umunyamuryango waryo n’ ibindi.


 

Share Button
Leave A Comment