Musanze: Goshen finance Ltd yafunguye ishami ryayo mu karere ka Musanze


 

Abaturage b’akarere ka Musanze, barasabwa kugana ibigo by’imari iciriritse kuko ari byo bishobora kubafasha mu iterambere.

Ibi ni ibyatangajwe na Mugenzi Jerome, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ishami ry’ikigo gicunga imari iciriritse Goshen finance Ltd muri aka karere.

Kuri we ngo asanga amabanki n’ibigo  bicunga imari iciriritse bikomeje kwiyongera mu karere ka Musanze ari ingenzi mu iterambere ry’abaturage, bityo akaba abashishikariza kubigana kugira ngo bibafashe muri iryo terambere.

Yagize ati” kuba Goshen finance Ltd ikinguye ishami ryayo mu karere ka Musanze, ni imbaraga ziyongereye mu rwego rw’iterambere ry’akarere, amahirwe nk’aya  ntabwo dukwiye kuyapfusha ubusa”.

Umuyobozi mukuru wa Goshen finance Ltd Munyankumburwa Samwel avuga ko hashingwa iki kigo, bwari uburyo bwo gutanga umuganda mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, yaboneyeho kumara impungenge abaturage  bibazaga ko kuba iki kigo cyaba ari icy’itorero ry’abadivantistes abatari bo batakigana, akaba yavuzeko ntawuhejwe.

Kuruhande rw’abaturage bamaze kugana iki kigo, bavugako bagitegerejeho byinshi mu iterambere ryabo cyane cyane mu buhinzi.

Goshen finance Ltd yashinzwe mu mwaka wa 2006. Magingo aya imaze gufungura amashami atanu mu gihugu ngo ikaba yiteguye no kuzakomeza.


 

 

Share Button
Leave A Comment