Rwanda : “Kutabika amafaranga muri banki bidindiza ubukungu bw’igihugu” – Guverineri Ambasaderi Gatete Claver

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR),  Ambasaderi Gatete Claver, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 22 Gashyantare 2012 mu Karere ka Nyagatare muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuri politiki y’ifaranga n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, yatangaje ko kuba hari benshi mu Banyarwanda batari bagira umuco wo kubitsa mu mabanki hakaba hakira amafaranga menshi adakoreshwa kuko aba abitse mu ngo no mu mifuko y’abantu byangiza ubukungu bw’igihugu.

Kutabika amafaranga muri

Batanga ikiganiro muri kaminuza y’umutara Polytechnique

Muri icyo kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyeshulu ndetse n’abayobozi bo muri kaminuza y’Umutara Polytechnique, Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba, abayobozi bashinzwe ubukungu mu turere twose tugize iyo ntara, abayobozi b’amabanki atandukanye akorera mu Rwanda ndetse na bamwe mu baturage babishatse, Guverineri wa BNR Amasaderi Gatete Claver, yabasabye gukangurira abaturage kuyoboka amabanki bagacika ku kubika amafaranga mu ngo.

Yanabibukije ko iyo amafaranga ari mu mabanki bituma ukeneye inguzanyo wese ayibona noneho agakoreshwa cyane bigatuma ubukungu bw’igihugu buzamuka.

Kutabika amafaranga muri1

Guverineri w’intara y’uburasirazuba aganiriza abari bitabiriye ikiganiro

Guverineri Ambasaderi Claver yavuze ko kuri ubu amafaranga atari mu mabanki akaba ari hanze mu bantu agera kuri miliyari 114, ibyo ngo bikaba bibangamira ubukungu bw’igihugu kuko amara igihe kini adakoreshwa. Yagize ati “Iyo ubitse amafaranga mu rugo uba wishe ubukungu bw’igihugu.”

Nubwo hari abakibika amafaranga mu mahembe cyangwa ku mifuko yabo nk’uko byavuzwe na Guverineri wa BNR ariko ngo biragaragara ko hari abigishwa bakumva kuko umubare w’amakonti ugenda wiyongera. Guverineri yavuze ko kugeza ubu amakonti yose hamwe yafungujwe mu mabanki yo mu Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Gusa ariko ngo ntibiragera ku rwego rukenewe kuko BNR yifuza ko Abanyarwanda bose bagira amakonti noneho bakaka ya makarita y’ikoranabuhanga abikuza bita Visa card, ATM, Zip card etc ku buryo bazajya babikuza amafaranga yabo aho bageze hose igihe bayekenye.

Kugira ngo ibi bigerweho, Guverineri wa BNR akaba yavuze ko basabye abanyamabanki bose gushyiraho imashini nyinshi zibikurizwaho amafaranga hakoreshejwe amakarita nk’ariya. Ikindi yavuze n’uko barimo gukora ku buryo bahuza ariya makarita yose noneho umuntu akaba yajya abikuriza amafaranga ye aho yaba ageze hose hari ziriya mashini zibikuruzwaho amafaranga hatitawe kuri banki yaba afitemo konti cyangwa se yamuhaye iyo karita.

Uretse amakarita kandi yanibukije ko ntawakagombye kugira impungenge zo kubitsa amafaranga ye muri banki kuko uburyo bwo kubikuza busigaye bworoshye cyane dore ko hasigaye hariho n’uburyo bwo kubikuza amafaranga hifashishijwe telephone zigendanwa.

Share Button
Leave A Comment