Rwanda | Banque Populaire du Rwanda yemereye abahinzi b’i Rwamagana kubarinda abamamyi

Banque Populaire du Rwanda

Ubuyobozi bwa banki y’abaturage y’urwanda mu Karere ka Rwamagana bwemereye ihuriro ry’abahinzi bo muri Rwamagana ko nibishyira hamwe bakagaragariza iyo banki ko bazafata neza umusaruro wabo, nayo izabaguriza amafaranga bakeneye mu bikorwa n’imibereho yabo igihe bazaba bataragurisha umusaruro w’ibigori bagiye gusarura mu byumweru bibiri biri imbere.

Habimana Djamali ushinze gutanga inguzanyo muri Banque Populaire i Rwamagana ati « Abahinzi nibaramuka bibumbiye hamwe, bakiyemeza kuzafata umusaruro wabo neza ku buryo butanga icyizere ko uzagemurwa ku masoko utangiritse nta kabuza tuzabaha inguzanyo z’amafaranga bakeneye igihe bataragurisha kuko uwo musaruro uzaba ufite agaciro igihe cyose uzagurishirizwa. »

Abahinzi barishimira ko kwemererwa iyi nguzanyo bizabafasha cyane kuko abamamyi batazabona aho babahera. Ubusanzwe, ngo abamamyi b’imyaka bacungaga igihe cy’isarura bagafatirana abahinzi batarabona isoko kandi bakeneye amafaranga bakabagurira ku giciro kiri hasi cyane.

Iyi nguzanyo ya Banque Populaire rero ngo izabarinda abamamyi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwishimiye ubu bufatanye na Banque Populaire ndetse bushishikariza n’ibindi bigo by’imari gufatanya n’abahinzi kuko umusaruro wabo uzavamo amafaranga igihe uzaba wagejejwe ku isoko.

Hatari Jean d’Amour

 

Share Button
Leave A Comment