Rwanda | Bitarenze ukwezi kwa Kane KCB izatangira gukorera i Kayonza

Bitarenze ukwezi kwa

Abakozi ba banki ya KCB kuri uyu wagatanu tariki 10 gashyantare,2012 bavuze ko iyi banki izagaba ishami ryayo mu karere ka Kayonza bitarenze ukwezi kwa kane k’uyu mwaka. Aba bakozi batangaje iyi nkuru ubwo bari baje gusobanurira abaturage b’I Kayonza serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi banki n’ubwo itaratangira kuhakorera.

Mu minsi ishize, bamwe mu baza gukorera mu mujyi wa Kayonza binubiraga ukuntu batahabona serivisi z’amabanki bakorana na yo, bikabasaba buri gihe kujya I Kigali gushaka izo serivisi.

Abakozi ba KCB bavuze ko muri gahunda zihutirwa z’iyi banki harimo gukwirakwiza amashami yayo hirya no hino mu gihugu aho itayafite.

Intara y’uburasirazuba ngo iri mu zasigaye inyuma zitarabona amashami menshi ya KCB. Aba bakozi bakaba bavuga ko iyi ntara yatekerejweho by’umwihariko, mu minsi mike ikazahabwa amashami menshi ya KCB mu turere dutandukanye tw’uburasirazuba.

Abaturage benshi bavuze ko bishimiye kubona ishami rya KCB I Kayonza bavuga ko bari barabuze aho babariza. By’umwihariko abafite amakonti muri iyi banki bavuga ko ari inkuru nziza cyane kuri bo.

Gakwaya Jean Damascene yagize ati “Nk’ubu njye nari ntaranahabwa serivisi ya ‘KCB connect’ ku buryo namenya uko konti yanjye ihagaze ntagombye kujya I Kigali. Buri gaserivisi kose nashakaga byansabaga gutega nkajya I Kigali, urumva ko bitari byoroshye…ahubwo mu kwa kane hatinze kugera”

Kugeza ubu mu mujyi wa Kayonza hakorera banki ebyiri gusa, banki y’Abaturage y’u Rwanda na banki ya Kigali. Abatuye muri uyu mujyi bakaba bavuga ko bitaberanye n’umujyi unyuramo abantu benshi bajya mu bihugu bya Tanzaniya na Uganda baba bashobora gukenera serivisi z’amabanki bahageze.

Tags for promotion : kayonza-banking -KCB -services-

 

Share Button
Leave A Comment