Rwanda | Muhanga: UCT Muhanga yarazwe umutungo utarabayeho

Muhanga

Mu gikorwa cyo kugenzura imikorere y’amakoperative, cyakozwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cyita ku makoperative RCA (Rwanda Coperative Agence), abanyamurwango ba koperative CT (Caisse des Travailleur) yahoze ari UCT Muhanga batangaje ko iyi koperative yarazwe umutungo utarigeze ubaho.

Muhanga1

Perezida w’iyi koperative, Felix Nyirishema avuga ko mu mwaka w’2006 ubwo icyahoze ari UCT (Union des Caisses Travailleurs) yaseswaga na banki nkuru y’igihugu BNR, kuko yubatse inzu mu mafaranga yakoreshaga. Iyi nzu ni iyo akarere ka Gasabo gakoreramo magingo aya.

Mu mwaka w’2007, BNR yahise itegeka ko iyi nzu igurishwa amafaranga agashyirwa mu mashami ya UCT aho ari hose mu gihugu, hanyuma agahindurwa amakoperative yo kubitsa no kugurizanya.

Muri uyu mwaka wa 2012 niho abagombaga gushinga iyi koperative mu karere ka Muhanga bo basanze, ayo mafaranga yoherejwemo ntayo kuko yari yarashyizwe mu madosiye atarigeze abaho.

Nyirishema akaba avuga ko basanze aya mafaranga ndetse n’andi ya UCT yari yaranyerejwe n’abayicungaga muri aka karere. Avuga ko basanze amafaranga yose yari yanditse ku bantu batigeze babaho, ati: “Ugasanga nk’umuntu runaka bamuhaye inguzanyo ya za miliyoni runaka, wajya kureba ugasanga abo bantu bahawe izo nguzanyo ntibigeze babaho mu Rwanda, ni abo bari barihimbiye”.

Ibi nibyo byatumye bashyira mu birego bamwe mu bayoboraga UCT kuko batagaragazaga aho ayo mafaranga yagiye, bamwe bemera kuyishyura abandi bashora imanza ndende. Ibi bikaba byaratumye uwari perezida wayo Eugene Ndayambaje agurisha utwe twose, ahita atoroka igihugu kuko yari akurikiranweho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

aba banyamuryango b’iyi koperative CT bakaba basabaga ko yaseswa kuko iri gukorera mu gihombo cyatewe n’abari abakozi ba UCT, ariko Christine Mukakiramba, Umuyobozi ushinzwe igenzura ry’amakoperative muri RCA avuga ko atari ngombwa ko iyi koperative yaseswa, ahubwo ngo bakeneye kugirwa inama n’iki kigo bakabereka inzira nyayo yo kongera kuyizamura.


 

Share Button
Leave A Comment