Rwanda | Ngoma: Abakorera mu makoperative barasabwa gukorana n imirenge SACCO


Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burasaba amakoperative cyane cyane  ay’ubuhinzi  gukorana n’imirenge SACCO mu rwego rwo kubona ibyo bakeneye mu guteza imbere ubuhinzi bwabo.

Ibi  Umuyobozi wungirije w’akarere, Mupenzi George,  yabivuze ku itariki ya 30 Mutarama  mu murenge wa Kibungo ubwo  aba bahinzi basabaga ubuyobozi  bw’akarere bwabasabira inguzanyo mu mirenge SACCO.

MUPENZI yabasobanuriye ko akarere katategeka imirenge SACCO  cyangwa amabanki  gutanga inguzanyo ahubwo ko ayo makoperative agomba gukorana neza n’amabanki maze akajya abaha inguzanyo.

Yagize ati “Nimwegere amabanki na za SACCO mukorane neza babahe inguzanyo. Twe ntaburengenzira dufite bwo gutekeka banki ngo ibahe inguzanyo gusa akarere gashobora kubafasha  gusaba banki kuborohereza mu kuzibona.”

Nubwo ariko uyu muyobozi asaba aba bahinzi gutangira inzira zo kumvikana n’amabanki, bo ngo bari bateze ko akarere kabafasha bigahita byihuta kuko ngo abana baheze mu ngo babuze amafaranga yo kubajyana mu mashuri.

Uwaje ahagarariye cooperative y’abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa  Kerembo, Nzeyimana Wilson,  yavuze ko inguzanyo rwose ikenewe kuko abaturage babujijwe guhinga ikindi gihingwa ngo bahinge ikigori kizabateza imbere none ngo barasaba ko babona inguzanyo bazishyura k’umusaruro.

Umukozi wari waje aturutse muri MINAGRI,  Nsengimana Francois, yavuze ko kugeza ubu imbogamizi zari zihari zatumaga bitamworohera kubona inguzanyo muri banki zakuweho kuko ubu ikibazo cy’isoko cyakemutse aho ikigo RGCC kizajya kigura umusaruro.

Abisobanura atya “Ubundi iyo ugiye kwaka inguzanyougaragaza isoko ry’ibyo uzakora bibyara inyungu none ubu murarifite. Ikindi ni ukwiga umushinga none nabyo ubu kuri buri karere hari umukozi ushinzwe kwiga imishinga  y’abahinzi. Umupira rero ni kwanyu; mujye mu mabanki babahe nguzanyo.”

Mu karere ka Ngoma harateganwa kuzava umusaruro w’ibigori ugera kuri toni 59000.

Ngoma Abakorera mu

Share Button
Leave A Comment