Rwanda | Nyabihu: Umurenge SACCO irateganya gukorana na FINA BANK cyangwa KCB

Nyabihu Umurenge SACCO irateganya

Nyuma y’aho aya mabanki yombi ni ukuvuga FINA BANK Ltd na KCB agereje ku buyobozi bw’akarere ka Nyabihu ibijyanye na Serivisi atanga ku baturage, uburyo n’inyungu zo gukorana na Banki, kuwa 09/2/2012, umuyobozi w’amakoperative mu Karere ka Nyabihu Kanyamisoro Claude avuga ko bazakora igikorwa cyo guhitamo imwe muri aya mabanki yakorana na Koperative umurenge SACCO mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’iyi Koperative no gufata neza abanyamuryango bayo.

Igikorwa cyo guhitamo imwe muri izi Banki hagati ya FINA BANK na KBC kizakorwa hakurikijwe imikorere y’aya mabanki n’imitangire ya serivisi zayo nk’uko Kanyamusoro Claude yakomeje abivuga.

Gusa ngo ifite amahirwe menshi yo gutoranywa ikaba ari ifite Serivise abanyamuryango ba SACCO bishimira bo ubwabo ndetse n’akarere kazishimira ku buryo yabateza imbere ndetse ikanarushaho gutuma boroherezwa mu ishoramari ryabafasha kwizamura.

Ati”Twiteguye guhitamo Banki izateza imbere abanyamuryango”


Share Button
Leave A Comment