Rwanda | Nyagatare: Umubare munini w’abakiliya ba Sacco utuma badahabwa serivisi uko bikwiye


Nyagatare Umubare munini wabakiliya

Mu gihe abaturage bakora mu gishanga cy’Ikirimbure kizahingwamo umuceri bakaba bahemberwa muri Sacco Umurenge ya Nyagatare barinubira kugenda buhoro kwa serivisi muri iyo Sacco.

Ubuyobozi bwa Sacco Nyagatare buravuga ko biterwa n’umubare munini w’abakiliya utajyanye n’ubushobozi bwa banki.

Ubuyobozi bw’iyi Sacco buvuga kandi ko kugeza ubu butanga serivisi ku bakiliya bagera ku bihumbi bitandatu na mirongo ine n’umunani. Umucungamari wa Sacco y’Umurenge wa Nyagatare, Bugingo Fred avuga ko uretse no kuba umubare wariyongereye ngo  n’imiterere y’abakiliya igora itangwa rya service. Agira ati “Dore nk’ubu abenshi mu bakora mu kirimburi ntibazi gusoma no kwandika.” Kuri we ngo bikongerera akazi banki kuko badashobora kwireba ku malisite y’imishahara.

Nubwo aba bakozi bo kukirimburi bavuga ko bahatirwa gutanga imigabane muri Sacco ya Nyagatare kandi bagahabwa serivisi bavuga ko zitanoze Fred avuga ko ntawe bahatira gutanga imigabane kuko abenshi baturutse mu tundi turere kandi gutanga imigabane muri Sacco bikaba atari n’itegeko. Cyakora ngo icyo bakora n’ukubasaba kugaragaza ko bari muri Sacco z’aho bakomoka.

Umucungamari wa Sacco y’Umurenge wa Nyagatare avuga ko ikindi gituma serivisi zitihuta ari ukuba bafite inyubako ntoya kandi abakiliya ari benshi.

Uretse abaturage basanzwe batuye mu Murenge wa Nyagatare ku busanzwe akaba ari na bo banyamuryango ba Sacco y’Umurenge wa Nyagatare ugeze kuri iyo banki uhasanga abantu benshi cyane biganjemo abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Umutara Politechnic n’abakozi bo mu gishanga cy’Ikirimburi. Imibare igaragaza ko mu banyamuryango 6840 iyi banki iha servisi 4400 b’Umutara Polytechnic  ari abanyeshuri bafatiramo inguzanyo ya bourse. Naho abarenga igihumbi bakaba ari abakora mu Kirimburi.

Share Button
Leave A Comment