Nyamasheke: Abambuye ibigo by’imari bagiye gukurikiranwa

Nyamasheke Access to Finance

Vice Mayor ushinzwe ubukungu muri Nyamasheke akaba n’umuyobozi wa Access to Finance Forum

Abantu bo mu karere ka Nyamasheke batishyuye inguzanyo batse mu bigo by’imari bitandukanye, byaba ibyafunze imiryango cyangwa ibigikora, bagiye gukurikiranwa. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’ihuriro ry’abantu barebana n’imari (Access to Finance Forum) yabaye tariki 29/02/2012 mu karere ka Nyamasheke.

Abari muri iyi nama bemeje ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahabwa urutonde rw’abambuye ibyo bigo by’imari bitandukanye maze bakajya kurusuzuma ndetse bakanamenya ababarizwa mu mirenge yabo, maze bakabigarura mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Inama yanzuye ko komite y’akarere ishinzwe kwishyuza iyo mitungo izegera ba nyiri kwishyuzwa maze ikareba impamvu batishyuye ndetse n’uburyo bwashoboka bwo kubishyuza.

Iyi komite kandi yumvikanye ko izahura tariki 05/03/2012 maze ikiga uburyo bwo kugera kuri abo bose bagomba kwishyuzwa.

Hagiye gushyirwa ingufu mu kugabanya imyenda itishyurirwa igihe, bityo abayobozi b’ibigo by’imari bakaba basabwa gukurikirana abo baha inguzanyo bakanareba niba uko imishinga bayitanze ari ko bayishyira mu bikorwa, nk’uko umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere akaba n’umuyobozi wa Access to Finance Forum yabivuze.

Bahizi yongeyeho ko gukurikirana bakamenya niba uko imishinga yatanzwe mbere yo guhabwa inguzanyo ariko ishyirwa mu bikorwa ari bumwe mu buryo bwo kurinda abakiriya babo ibihombo bishobora gutuma ibigo by’imari bitishyurwa.

Kugira ngo umuntu ajye ku rutonde rwa ba bihemu ngo abayobozi b’ibigo by’imari nabo baba barabigizemo uruhare bakaba ndetse banashobora kubiryozwa.


Share Button
Leave A Comment