Rusizi: Kudatinyuka kugana amabanki biri ku isonga mu bikibangamiye umugore

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi buravuga ko umugore wo muri aka karere akibangamiwe n’ingorane nyinshi ariko kudatinyuka amabanki nka bagenzi babo b’abagore bikaba biza ku isonga.

Rwanda Women urged to go for loans

Mukandera Marie Jeanne ukuriye inama y’abagore mu karere ka Rusizi avuga ko aka karere gafite abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse bukwiye kuzamuka ko ariko abagore badatinyuka kwaka inguzanyo nka bagenzi babo b’abagabo kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere.

Mukandera agira ati: “Abagore bo mu karere ka Rusizi baracyitinyatinya mu bikorwa bimwe na bimwe. Ubu kugira ngo abacuruzi batere imbere bitabaza amabanki akabaguriza amafaranga bakagira igishoro cyisumbuye.Ikibazo kigihari usanga abagore batari gutinyuka kwaka inguzanyo kugira ngo nabo bazamuke.”

Impamvu aba bagore batinya kwaka inguzanyo mu mabanki nkuko ukuriye inama y’abagore mu karere ka Rusizi Mukandera Marie Jeanne akomeza abivuga biterwa n’imyumvire ikiri hasi y’imikorere y’ibigo by’imari aho uwaka inguzanyo aba agomba kumenya ko aba agomba gusubiza amafaranga.

Mukandera agira ati: “Usanga abagore mu gutinya kwaka inguzanyo mu bigo by’imari harimo gutinya ko hazabaho igihombo mu bucuruzi ukaba wasanga byazaba ngombwa ko ibyo bigo byazagurisha cyamunara umutungo wabo mu kwisubiza amafaranga yagujijwe.”

Mu rwego rwo  gufasha abagore bo mu karere ka Rusizi gutinyuka kugana ibigo by’imari, ubuyobozi bw’ inama y’abagore mu karere ka Rusizi buvuga ko mu kwezi kwahariwe abagore kwatangijwe tariki ya 08 Werurwe 2012 hazabaho icyumweru kizaharirwa gukangurira abagore kwiteza imbere mu bukungu. Muri iki cyumweru abagore bakazasobanurirwa banakangurirwgutinyuka kugana ibigo by’imari.

 

Share Button
Leave A Comment