Rwanda : Abanyamuryango ba SACCO Mareba biyemeje kwiyubakira inzu yo gukoreramo

Abaturage bo mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera baratangaza ko bashishikajwe no kwiyubakira aho umurenge SACCO ukorera aho gukomeza gukorera mu busembere.

Rwanda Abaturage basiza aho bazubaka

Abaturage basiza aho bazubaka

Ubwo bari mu gikorwa cyo gusiza ahazubakwa ikigo cy’imari cyo kuzigama no kugurizanya Jyambere Mareba SACCO, Munyantore Gratien, umucungamutungo wa Jya mbere Mareba SACCO yavuze ko inzu ya miliyoni zikabakaba 16 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo abanyamuryango ba Jyambere Mareba SACCO bazubaka.

Munyantore Gratien, umucungamutungo wa Jyambere Mareba SACCO avuga ko iki kigo cy’imari magingo aya kimaze kugira abanyamuryango 2.846, bakaba biyongera buhoro buhoro, kuko nk’uko bigaragazwa na raporo yagaragajwe n’ushinzwe amakoperative mu karere ka Bugesera Mukamisha Espérance, mu mpera z’umwaka wa 2011, abanyamuryango bamaze kwiyongeraho 72 gusa.

Imari shingiro imaze kwakirwa ni 10.262.500 mu gihe mu mpera z’umwaka ushize yari 9.804.710 n’ubwizigame bwa 41.324.728 nabwo bwiyongereye ugereranyije n’impera z’umwaka ushize.

Iyo witegereje iyo mibare usanga abaturage barimo kugenda bumva akamaro ko kuzigama. Ariko nk’uko abaturage babitangaje ngo muri iki gihe ntibiba byoroshye kubona amafaranga, kuko nta myaka myinshi yeze, kandi ngo ni no mu gihe cy’itangira ry’amashuri, aho ababyeyi baba bifashe impungenge. Ibyo bivuze ko abenshi mu baturage batizigama kubera ko amafaranga ataboneka ku buryo bworoshye.

Cyakora abaturage b’umurenge wa Mareba ngo bahagaze neza ku bukungu nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba Sebatware Magellan yabitanaje yagize ati “Dufite igishanga cya Rwabikwano abaturage bahingamo umuceri, iyo bejeje mu murenge haba harimo amafaranga. Abaturage boroye cyane cyane amatungo magufi nk’ihene, bahinga inanasi, aho hose ni aho umuturage akura amafaranga ashobora gutuma yizigama”.

Byongeye kandi ngo uwo murenge weza ibigori byinshi ndetse ugahunika, ku buryo bishobora gutuma abaturage babasha kwizigamira amafaranga.

Ubuyobozi bw’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  Rukundo Julius yababwiye ko akarere kazabatera ingabo mu bitugu kabaha inkunga ya miliyoni 2. Byongeye kandi ngo imiganda y’abaturage izafasha mu gusiza n’ibindi bikorwa bizakenerwa kuri iyo nzu.

Si umurenge wa Mareba wonyine utangiye kwiyubakira SACCO mu karere ka Bugesera, hari n’indi yatangiye, ndetse indi ikaba icyisuganya ngo igerageze kuva mu bukode kandi yiyubakire aho gukorera baberanye n’ikigo cy’imari.

Share Button
Leave A Comment