Rwanda : Amafaranga atangwa n amabanki si ayo gukoresha mu byo atagenewe. – Umukozi wa SORWAFFA


Niyomusabye Aime – Emmanuel Umukozi wa SORWAFFA

Niyomusabye Aime – Emmanuel Umukozi wa SORWAFFA

Abantu 40 bo mu turere twa Nyanza na Ruhango byagaragaye ko bafite imishinga yizwe neza muri gahunda yo  kwihangira imirimo ubwo bahabwaga amahugurwa yo kuva tariki 19 kugeza 22/03/2012 i Nyanza muri Heritage Hotel bibukijwe ko amafaranga atangwa n’amabanki atari ayo gukoresha mu byo bishakiye.

Ibyo byagarutsweho na Niyomusabye Aime – Emmanuel, umukozi w’ikigo cya SORWAFFA gishinzwe guhuza ibikorwa by’amahugurwa, Yagize ati : “ Ayo mafaranga si ayo gukinisha ahubwo akwiye kubera uyahawe uburyo bwo kwiteza imbere”.

Ayo mahugurwa barimo agamije kurushaho kunoza inyigo y’imishinga bifuje gushoramo imali bayisabira inguzanyo mu bigo by’imali n’amabanki nk’uko  Niyomusabye Aimé – Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa byayo mu karere ka Nyanza yakomeje abisobanura.

Ngo usibye kuba abayitabiriye bazasabirwa inguzanyo mu mabanki, bazanayungukiramo uko bacunga imishinga yabo ibyara inyungu  kugirango hatagira n’umwe muri bo ugwa mu gihombo atangiye gushyira mu bikorwa umushinga yahisemo maze akabura inyungu n’igishoro.

Yagize ati: “Iyo ufite ubumenyi buhagije mu birebana n’uko bacunga imishinga bigufasha kurushaho kwiteza imbere bityo ugakora wunguka’.

Abari muri ayo mahugurwa bategerejweho kuzaba ba Rwiyemezamirimo babishoboye ndetse bakabera n’abandi urugero rwiza nk’uko Niyomusabye yakomeje abisobanura.

Bose uko bari muri ayo mahugurwa bari mu byiciro binyuranye birimo abafite uburambe mu buyobozi bw’imishinga n’abakiri bashya mu mirimo yo kwihangira umurimo.

Urimubenshi Laurent umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa yishimira ko umushinga we ariwo wabashije gutsinda mu cyiciro cya mbere cya gahunda ya Hanga Umurimo yabereye mu turere twose tw’igihugu.

Yagize ati: “ Aya mahugurwa yaje ari ingirakamaro kuko twigishijwe uko wahangana n’abandi ku isoko ry’umurirmo kandi mutabangamiranye”.

Uwo rwiyemezamirimo yakomeje avuga ko umushinga we wari uwo gutangiza uruganda rwita ku gutunganya imboga, imbuto byo koherereza mu bihugu by’I Burayi. Uwo mushinga biteganyijwe ko  uzatwara akayabo  k’amafaranga  hafi miliyoni 65.

Abateraniye muri ayo mahugurwa bagira  abandi abantu inama yo gushira ubwoba bagatinyuka gukorana n’amabanki ngo kuko ari bumwe mu buryo bwo kuba bakwiteza imbere.

Ayo mahugurwa ku buryo bwo kwihangira imirimo yateguwe na Mininisteri y’ubucuruzi n’inganda ( MINICOM).

Share Button
Leave A Comment