Rwanda : BK ishami rya Nyanza yagiranye inama n’abanyamuryango bayo


Umuyobozi w’ishami rya Bk mu karere ka Nyanza, Kabengera Emmanuel

Umuyobozi w’ishami rya Bk mu karere ka Nyanza, Kabengera Emmanuel

 

Ku nshuro ya mbere tariki 22/03/2012, Banki yaKigaliishami rya Nyanza yagiranye inama n’abanyamuryango bayo hagamijwe kurushaho kungurana ibitekerezo byatuma serivisi itanga zirishaho kunyura abayigana.

 

Iyo nama yitabiriwe n’abanyamuryango bagera kuri 500 baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza n’inkengero z’ako karere.

 

Buri mwaka, ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bugirana inama n’abakiriya bayo kugira ngo bayihe ibitekerezo byatuma serivisi bahabwa nayo zirushaho kugenda neza; nk’uko Kabengera Emmanuel, umuyobozi w’ishami rya BK mu karere ka Nyanza, yabisobanuye.

 

Yabivuze atya “ Buri mwaka duhura n’abakiriya bacu tugasabana, tukungurana ibitekerezo ndetse tukabaha urubuga rwo kugaragarizamo  ibitagenda neza bifuza ko byakosorwa mu mitangire ya serivisi”.

 

Muri iyo nama abakiriya ba Banki ya Kigali ishami rya Nyanza batanze ibyifuzo ko bajya boroherezwa mu birebana no gusaba inguzanyo cyane ko bamwe muri bo nta makuru ahagije bari bayifiteho kuko aribwo ikigera mu karere ka Nyanza.

 

Banki ya Kigali yaboneyeho no kubamenyesha ko bitakiri ngombwa kugendana amafaranga mu mifuka kubera ikoranabuhanga iyo banki ikoresha.

 

Umuhoza Egidia ni rwiyemezamirimo ukorera mu karere ka Nyanza akaba amaze imyaka 6 akorana na BK. Yatanze ubuhamya avuga ko BK yamubereye nk’umufatanyabikorwa wa bugufi mu birebana no kwagura ibikorwa bye by’ubwabatsi akoramo.

 

Banki ya Kigali yafunguye ishami ryayo mu karere ka Nyanza mu mpera z’umwaka wa 2011. Mu mezi atatu gusa abanyamuryango bayo bageze ku 1200; nk’uko byatangajwe n’ukuriye ishami rya BK mu karere ka Nyanza.

 

Share Button
Leave A Comment