Rwanda : Gutinyuka inguzanyo no kugana ibigo by imari bibafasha mu mishinga ni bimwe mu byateza imbere abaturage


BDF,ikigo cyashyizweho na Leta mu rwego rwo guteza imbere abaturage mu kwihangira imirimo

BDF,ikigo cyashyizweho na Leta mu rwego rwo guteza imbere abaturage mu kwihangira imirimo


Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kurushaho kwihangira imirimo n’imishinga yabateza imbere, ibyo bikiyongeraho kukugana ibigo by’imari n’amabanki abafasha kubona inguzanyo kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo, abakozi b’ikigo BDF ”Business Development Fund” ,kimwe mu bigo bishyira mu bikorwa amabwiriza ngenderwaho y’iterambere ry’ibigo bitoya n’ibiciriritse ku rwego rw’igihugu,cyanahawe kandi inshingano yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kugera ku mari, bagejeje ku bakozi b’akarere ka Nyabihu,abahagarariye amabanki akorera muri ako karere,ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa mu mirenge ya Nyabihu,gahunda bafite mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ingwate ku nguzanyo  zibafasha kwiteza imbere mu mirimo yabo baba bafashe mu ma banki, gukora imishinga yakwemerwa na banki ikaba yahabwa inguzanyo ngo ishyirwe mu bikorwa,kugirwa inama muri business n’ibindi.

Kuri uyu wa 29/03/2012 iki kigo cya BDF cyohereje bamwe mu bakozi bacyo kumenyekanisha imirimo yacyo no guhugura  abayobozi b’akarere ka Nyabihu,ku buryo bashishikariza abaturage bayobora kwihangira imishinga yabafasha kwizamura bakikura mu bukene, kinabahugura ku buryo abaturage babashabafite imishinga ifatika babasha kugana iki kigo kikabafasha mu kubona inguzanyo mu ishyirwa mu bikorwa byayo.

Ku birebana n’ibyo BDF ifasha umuturage ushaka inguzanyo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga we, Mugwaneza Carine ushinzwe Marketing muri BDF yadutangarije ko muri BDF bashobora gutangira  ingwate amafaranga atarenga miliyoni 500 y’u Rwanda. Ku birebana no kwishyura ku ngwate wahawe,umukiriya akaba yishyura ku ngwate yatanzwe 1% gusa mu mwaka. Ku birebana n’igihe inguzanyo isabirwa ingwate imara,Carine yavuze ko ingwate zitangwa ku nguzanyo zitarenza imyaka 10.

Ku birebana n’ubwoko bw’ingwate zitangwa na BDF,Carine Umugwaneza avuga ko batanga ingwate ku bigo bito n’ibiciriritse,ku bagore,ku bakozi ba Leta bagabanijwe ku kazi,no ku bandi bashaka gushora imari yabo mu mirimo iciriritse. Ku birebana n’abemerewe guhabwa ingwate ku bigo bito n’ibiciriritse,Carine avuga ko ari abasaba inguzanyo bose baba abantu ku giti cyabo,Koperative,amashyirahamwe,n’amasosiyete mu mishinga yindi itari iy’ubuhinzi n’ubworozi. Naho ku ngwate ku kigega cy’abagore,abemerewe kuyihabwa bakaba ari abagore bose,amashyirahamwe cyangwa amakoperative y’abagore. Ku birebana n’ingwate ku bakozi ba Leta bagabanijwe ku kazi, abayihabwa bakaba ari ukukozi ba Leta bagabanijwe ku kazi cyangwa amashyirahamwe n’amakoperative yabo. Ku birebana n’amafaranga asabwa kuri buri bwoko bw’ingwate bwavuzwe, Carine akaba yadutangarije ko ari 1% gusa asabwa ku mwaka  ku ngwate yatanzwe.

Ikigo BDF gitanga n’inkunga ku nguzanyo y’ubuhinzi n’ubworozi RIF ,ishobora guhabwa umuntu ku giti cye cyangwa amakoperative cyangwa amasosiyeti akora iyo myuga. Ikigo  BDF cyashyizweho kubufatanye bwa  Leta y’u Rwanda na Banki y’amajyambere y’u Rwanda”BRD”  mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere,binyuze mu kwihangira imishinga mito n’iciriritse yabafasha kwizamura. Kikaba cyaratangiye imirimo yacyo muri Kamena mu mwaka wa 2011.  Kikaba gifite abafatanyabikorwa barimo MINECOFIN,BRD,BNR,MINICOM,MINAGRI,MIGEPROF,MIFOTRA,MINALOC,RDB,PSF ,RCA ndetse n’ibigo by’Imari nk’amabanki na za Microfinances. Kikaba gikorera mu mujyi wa Kigali, ahahoze Banki y’imiturire. Abaturage bashishikarizwa kukigana,yaba mu kubafasha ku buryo bakora imishinga ibyara inyungu, ku kubona ingwate ndetse no ku bujyanama.

 


Share Button
Comments
One Response to “Rwanda : Gutinyuka inguzanyo no kugana ibigo by imari bibafasha mu mishinga ni bimwe mu byateza imbere abaturage”
  1. ndererimana says:

    Nitwa ndererimana Jean claude, nsanzwe nkora ibijyanye na secretary public, maze kubona ko ubworozi bw’ingurube bufite akamaro mu iterambere ry’igihugu, maze igihe kinini ntekereza umushinga wo korora ingurube bya kijyambere none nabuze uko nabona inguzanyo none nkaba ngisha , nkeneye ubufasha bwanyu mu nama zo kubona inkunga. Murakoze tel: 0722028437,0783138571

Leave A Comment