Rwanda : Imirenge Sacco nigezwamo ikoranabuhanga izarushaho kugira agaciro

 

Imirenge Sacco nigezwamo

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko mu gihe za sacco z’imirenge zizaba zagize ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga, zizagira agaciro ndetse zinagirire akamaro abanyamuryango bayo birushijeho.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo guha za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, za sacco zo mu karere ka Muhanga zigera kuri 12, cyabaye ku wa 15 Werurwe 2012.

Uhagaze avuga ko izi mudasobwa zahawe za sacco zizihutisha gutanga serivise zatangaga, ati: “nta kibazo za sacco zizongera guhura nacyo cyo kutagira mudasobwa, bityo n’ababagana bazajya babaha serivisi byihuse”.

Akomeza avuga ko bizaba akarusho mu gihe, za sacco zose zizaba zifite ikoranabuhanga rigezweho, ati: “za sacco zose nizigira internet bizoroshya ibyari bikomeye byinshi muri sacco, kuko ushaka kubitsa cyangwa kubikuza azajya abikorera aho ageze atarinze kujya kuri sacco ye”.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA; ari nacyo cyahaye za sacco ibi bikoresho , Bizimana Leon avuga ko iki kigo gitanze izi za mudasobwa n’ibindi bikoresho kugirango bakemure ikibazo cy’abakozi ba sacco bari bakunze guhura nacyo.

Bizimana ati: “wajyaga usanga abakozi benshi batinda kohereza raporo bavuga ko babuze uko bandika ariko ubu icyo kibazo ntikizongera kuba”.

Ibikoresho imirenge sacco yahawe bikaba ari za mudasobwa, printer ndetse na ondireur. Mudasobwa imwe ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 420, Printer y’ibihumbi 180 ndetse na ondireur y’ibihumbi 120.


Share Button
Leave A Comment