Rwanda : Imyumvire ikiri hasi niyo ituma abashaka ingwate muri BDF batazihabwa uko bikwiye

Imyumvire ikiri hasi

Gukora imishinga nabi ku bagana za banki bashaka inguzanyo, imikorere n’imikoranire idahwitse hagati ya za banki, n’ikigega cy’ingwate mu Rwanda BDF ni bimwe mu bituma amafaranga iki kigega giteganyije gutanga atagera ku bo aba agenewe.

 

Ibi bikaba byatangajwe na bamwe mu bahagarariye amabanki n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari kugenda bahabwa amahugurwa ku mikorere y’iki kigega kugirango abashaka gufashwa boroherezwe ingwate zatuma bahabwa inguzanyo mu mabanki.

 

Abakozi b’iki kigega bavuga ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma gukorana na BDF biba ingorabahizi ni imyumvire mike y’abasaba inguzanyo, gusa na banki ngo nta mpapuro zujuje ibyangombwa zitanga ku basaba inguzanyo kugira ngo byorohereze abakora imishinga babashe kumvikana ku bisabwa n’iki kigega, ngo ahabwe inkunga.

 

Amabanki nayo ntarashyira ingufu mu gukorana n’iki kigega, naho abakora imishinga bigenga baracyaca mu rihumye ababagana bakabapfunyikira amazi aho kubafasha gukora neza imishinga yabo.

 

Ingabire Betty umukozi muri BDF avuga ko imikorere y’iki kigega yakunze kugaragaza imikorere itanyura abakiriya bayo n’ubwo nabo babigizemo uruhare.

 

Iki kigo ariko kiravuga ko kigiye kwikubita agashyi mu gutanga za serivisi, gusa ngo ntibyashoboka mu gihe abo gikorana nabo batatunganyije ibisabwa iyi ikaba ari yo mpamvu iki kigo gisaba abaturage n’ibigo bito kimwe na za banki zikorana na cyo.

Ingabire ati: “amabanki agomba kugaragaza ibintu bya ngombwa bikwiye kugaragara muri business plan, ni ukuvuga ngo umuntu ugiye gukoresha umushinga ajye abanza abwire uwawumukoreye abanze amusobanurire neza yumve ko bijyanye n’ibyo akeneye kandi bitanarenze ubushobozi bwe. Uwakoze umushinga kandi niwe uzajya ajya kuri banki kugirango asobanure uwo mushinga kugira ngo bikorwe neza”.

 

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije, ushinzwe Ubukungu, amajyambere n’imari avuga ko igitera amakosa nk’aya ahanini ari uko hari abibwira ko bazi gukora imishinga kandi ari uguteka umutwe bityo bakayobya benshi babagana.

 

Uhagaze avuga ko ubuyobozi nabwo bugiye gushyiraho akabwo kugirango abaturage babashe gukorerwa neza imishinga bikazakorwa hegerwa abakorera abandi imishinga.

 

Amabanki akorana na BDF avuga ko abakoreshwaho imshinga baba bagira uruhare mu kuyikora nabi ku buryo nka banki iyi mishinga itahabwa inguzanyo.

 

Mu gukemura iki kibazo ikigega cy’igwate n’ubuyobozi, bw’inzego z’ibanze, baravuga ko bagiye gufatanya gukorera hamwe kugirango izi mbogamizi zikemuke.

 

ikigega cy’ingwate BDF cyashyizweho ku bufatanye na guverinoma n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDF mu rwego rwo kubonera ingwate bimwe mu bigo bito n’abantu ku giti cyabo bikorera bakeneye inguzanyo badafite ingwate.

 

Imwe mu mishinga iki kigo gitangira inkunga n’ingwate ikaba irimo iy’ubuhinzi, ubucuruzi inganda ziciriritse.


Share Button
Comments
One Response to “Rwanda : Imyumvire ikiri hasi niyo ituma abashaka ingwate muri BDF batazihabwa uko bikwiye”
  1. Uwizeye j pierre says:

    Muraho mba kenya ariko mbonye ubufasha kungwate byantera gutaha mugihugu cyange, sinsobanukiwe neza imikorere ya bdf, ese imishinga iciriritse ni ukugera kubuhe bushobozi bw’amafranga. Ese iyo mishinga ntiyakorerwa mukarere(eac) murakoze.

Leave A Comment