Rwanda | Karongi: Abakiriya ba ZIPP mu gihirahiro


Abakiriya ba serivisi ya ZIPP (yo kubitsa no kubikuza amafaranga utagira konti muri banki) mu Karere ka Karongi bamaze iminsi bari mu gihirahiro nyuma y’uko umukozi wa ZIPP ahagaritse gukora kubera impamvu zitari zamenyekana.

Aho ZIPP yakoreraga, muri Peace House

Aho ZIPP yakoreraga, muri Peace House

Ikigaragara ni uko guhagarara kwa ZIPP mu mugi wa Kibuye byabujije abakiriya bayo epfo na ruguru cyane ko abantu benshi bari bamaze kuyimenyera. Iyo wageraga mu nzu ZIPP yakoreragamo bita Peace House, wasangaga abantu ari urujya n’uruza, abaje kubitsa no kubutsa amafaranga.

Hashize nk’icyumweru kirenga bahasiragira bakababwira ko hari akabazo emokaba ariko ko kazacyemuka bidatinze, ariko hagati aho abayikoresha umunsi ku wundi byabatesheje umutwe kuko n’ayo babikije batabasha kubona n’aho bayabikuza.

Abo bitagoye cyane ni abasanzwe bajya i Kigali kuko bo bashobora kubikuza amafaranga yabo bifashishije icyuma cya bank ya Kigali, kuko ari yo banki ikorana na ZIPP. Abadakunze kujya I Kigali rero bo byabashobeye kubera ko ishami rya banki ya Kigali i Karongi ritarahashyira  icyuma babikurizaho amafaranga (ATM).


Share Button
Leave A Comment