Rwanda | Karongi: Banki y’Abaturage ya Mubuga igiye gutangira gukoresha ICT

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabili, kugeza mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa gatatu banki y’abaturage ishami ryo mu murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi riri mu mirimo yo gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu  bikorwa bitandukanye birimo kubitsa, kubikuza, kohereza/kwakira amafaranga no gukoresha telephone zigendanwa kuri konti (mobile banking).

Karongi Banki y Abaturage ya Mubuga 1

Banki y’abaturage-Karongi

Ibi bigamije gutuma iryo shami rirushaho gutanga serivisi nziza kubagana Banki y’Abaturage cyane cyane ko Akarere ka Karongi gakomeje gutera imbere mu bucuruzi, ubukungu n’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi hakorera amabanki atatuari yo: Banki y’Abaturage, Fina Banki, na Banki ya Kigali. Banki y’abacuruzi nayo ngo iri munzira yo kuhashyira ishami.

Karongi Banki y Abaturage ya Mubuga 2

Fina Bank, Banki ya Kigali-Karongi

Fina Banki na Banki y’abaturage zamaze kuhageza ikoranabuhanga rya ATM, rikoresha amakarita mu kubikuza amafaranga. Banki ya Kigali nayo ngo mu minsi mike iraba ihagejeje icyuma cya ATM.

Kubakoresha amakarita ya ZIP, iryo korana buhanga na ryo ryamaze kuhagera kandi rikorana na Banki ya Kigali aho abantu badafite konti muri banki bashobora kubitsa/kubikuza amafaranga ku makarita yabo, babifashijwemo n’umukozi utanga amakarita ya ZIP. Ariko igihe banki ya Kigali izaba yagejeje ATM muri Karongi, ayo makarita nayo azashobora kujya akoreshwa mu kubikuza amafaranga kuri icyo cyuma.


Share Button
Leave A Comment