Rwanda | KARONGI: Banki y’Abaturage yagejeje serivisi ya ‘SIMBUKA’ muri Karongi

Kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012, banki y’abaturage ifatanyije na kampani yitwa CREAXION batangiye igikorwa cyo gushishikariza abaturage b’akarere ka Karongi gukoresha serivisi ya ‘SIMBUKA’. Ni serivisi ifasha abakiriya ba banki gukoresha konti zabo bifashishije telephone zigendanwa ibyo bita (mobile banking) bakabasha no koherereza amafararanga abantu badafite konti muri banki.

 

Ifoto Samson MPENDO, CREAXION

Ifoto : Samson MPENDO, CREAXION


Nk’uko umukozi wa CREAXION, Samson MPENDO urimo gufasha banki y’abaturage muri iki gikorwa abisobanura, ‘SIMBUKA’ itanga serivisi zitandukanye. Ni byo Mpendo avuga muri aya magambo:

‘Tumaze iminsi tugenda hirya no hino mu gihugu dushishikariza abaturage kwiyandikisha muri Simbuka. Twifashisha abo twita foot soldiers bagendagenda ahantu henshi hatandukanye basobanurira abaturage uko ‘SIMBUKA’ ikora. Ni serivisi ifasha abakiliya ba banki y’abaturage koherereza amafaranga abantu ni yo baba nta konti bafite muri banki. Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite telephone igendanwa n’indangamuntu gusa. Iyi serivisi inafasha abakiriya ba banki y’abaturage kugura ibintu bitandukanye nk’amashanyarazi, kwishyura ifatabuguzi rya DSTV, n’ibindi. Ibi rero urumva ko binafasha mu kugabanya imirongo ya buri kanya umuntu ajya kuri banki.’

 

Ifoto Imwe mu mizindaro izakoreshwa mu gitaramo cya Riderman

Ifoto : Imwe mu mizindaro izakoreshwa mu gitaramo cya Riderman


Igikorwa cyo gushishikariza abantu kwiyandikisha muri serivisi ya ‘SIMBUKA’ banki y’abaturage yagitangiye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize (2011). Nyuma y’uturere twa Gicumbi, Musanze na Rubavu, akarere gatahiwe ni Karongi, aho banki y’abaturage izagitangiza iki gikorwa ku mugaragaro kuwa gatandatu tariki 24/3/2012, mu murenge wa Bwishyura. Hazaba n’igitaramo cy’umuhanzi Riderman.

 

Share Button
Leave A Comment