Rwanda | KARONGI: Banki y’Abaturage yungutse abakiliya barenga 150 muri serivisi ya ‘SIMBUKA’


Kuva kuwa kane 22 kugeza kuwa gatanu 23 Werurwe, abantu barenga 150 bari bamaze kwiyandikisha muri mobile banking iri muri serivisi ya SIMBUKA ya banki y’abaturage.

Ifoto :  Abantu bari baje kumva ibya SIMBUKA

Ifoto : Abantu bari baje kumva ibya SIMBUKA

Igikorwa cyo guhamagarira abaturage kuyoboka iyo serivisi mu karere ka Karongi cyabereye igihe kimwe mu mirenge itandukanye. Mu murenge wa Bwishyura abakozi ba banki y’abaturage basobanuriraga abantu uko SIMBUKA ikora bifashishije umuziki wari wahuruje imbaga y’abantu b’ingeri zose, kuburyo uwamaraga gucengerwa yahitaga yiyandikishiriza ako kanya.

Rusagara Aloys (SIMBUKA) asobanurira umuntu

Rusagara Aloys (SIMBUKA) asobanurira umuntu

Rusagara Aloys, umukozi wa banki y’abaturage muri serivisi ya Simbuka, avuga ko kuwa kane ubwo batangiraga guhamagarira abantu kujya muri SIMBUKA, mu murenge wa Mubuga abantu barenga 150 bahise biyandikisha muri mobile banking, imwe muri serivisi zitangwa na Simbuka.

 

Nyuma y’umurenge wa Bwishyura, gahunda izakomereza i Nyange.

Serivisi ya Simbuka yatangijwe umwaka ushize wa 2011, ifasha abantu kuhorerezanya amafaranga n’iyo nta konti baba bafite muri banki. Inatanga uburyo bwo kugura amashanyarazi, kwishyura amafatabuguzi atandukanye harimo DSTV, kureba uko konti y’umukiliya ihagaze, n’ibindi bijyanye n’imirimo ya banki hifashishijwe telephone igendanwa.


Share Button
Leave A Comment