Rwanda : KCB iributsa abakozi bayo ko bahembwa n’abakiriya


Umuyobozi mukuru wa banki y’ubucuruzi ya Kenya ishami ry’u Rwanda aributsa abakoz i b’ iyi banki ko bagomba kurushaho kwita ku bakiriya kuko ari bo batanga amafaranga abahemba.

Maurice Toriotich akaba yaravuze ibi ku itariki 20/03/2012 ubwo iyi banki yatangizaga uburyo bushya  bwo guhana amakuru n’ababagana bwiswe “KCB contact center”.

Nk’uko bivugwa na Maurice Toriotich, ngo ubu buryo bugiye guha urubuga abakiriya bakaba bahamagara banki yabo igihe cyose babishakiye ngo babaze ikibazo cyose bifuza ku murongo 5222, buje mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi zinoze.

Yagize ati: “Ntabwo ari umuyobozi mukuru wishyura imishahara yanyu ahubwo ni abakiriya, bityo rero tugomba kubafata neza.”

Ibi kandi byemejwe n’ umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki Gloria Nyambok, wavuze ko abakiriya bifite uburenganzira bwo kumenya ibikorerwa muri Banki byose, dore ko ari bo bikorerwa.

“KCB contact center” izanakoresha kandi za e mail ndetse n’ ubutumwa bugufi. N’ubwo aribwo ikigera mu Rwanda, KCB Kenya yatangiye kuyikoresha mu 2007 aho yagabanyije cyane ibibazo abakiriya bahura nabyo.

 

Share Button
Leave A Comment