Rwanda | Kirehe: Ibigo by’imari iciriritse birasabwa gutanga serivise nziza ku babigana

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe burasaba abahagarariye imirenge SACCO, n’ibindi bigo by’imari iciriritse  kuba aba mbere  mu gutanga serivise nziza batanga inguzanyo igihe babyemereye kugira ngo ababagana barusheho kuza babishimiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe akaba na visi perezida w’access to finance forum muri ako karere, Zikama Eric, asaba byumwihariko abacunga za sacco kujya bakorana inama n’abaturage kugira ngo bamenye uko sacco zikora muri rusange n’uburyo inguzanyo zitangwa.

Ibi byatangarijwe mu nama yabaye tariki 05/03/2012, yigaga ku buryo abaturage bafata inguzanyo muri banki banarebera hamwe uburyo abaturage bafunguza konti mu bigo by’imari kugira ngo babashe kuba babona inguzanyo mu buryo buboroheye.

Iyi nama yanakanguriye abantu gukora amakoperative, gushishikariza abantu kugana ibigo by’imari bityo bakabona inguzanyo bitabahenze, uburyo inguzanyo zitangwamo n’uburyo zishyurwa; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari mu karere ka kirehe, Tihabyona Jean de Dieu, akaba ari nawe perezida wa access to finance forum muri ako karere.

Iyi nama yahuje abayobozi b’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Kirehe, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Kirehe hamwe n’abayobozi ba za SACCO zikorera mu karere. Iyi forum ikaba izajya ihura rimwe mu gihembwe


 

 

Share Button
Leave A Comment