Rwanda : Kisaro – Bitarenze ukwa gatanu buri muryango uraba ufite konti muri SACCO
Abatuye umurenge wa Kisaro, akarere ka Rulindo bemereye imbere ya minisitiri muri perezidansi Venantie Tugireyezu ko bitarenze ukwezi kwa gatanu buri muryango uzaba ufite konti muri SACCO.
Ibi bakaba barabigaraje kuri uyu wa gatanu tariki 23/03/2012, ubwo Minisitiri Tugireyezu yabasuraga kugirango yirebere aho uyu murenge ugeze mu rugamba rw’iterambere ndetse no gushyira mubikorwa gahunda za guverinoma.
Aba baturage kandi bemereye minisitiri ko bitarenze kuriya kwezi, nta bwaki izaba ikirangwa muri uruya murenge, ndetse ko 50% by’ imiryango izaba iboneza urubyaro.
Minisitiri Tugireyezu yasuye, abafurere bahinga bakorora ndetse bakanatubura imbuto bo muri uyu murenge wa Kisaro, anasura na bamwe mu bahinzi borozi b’ intangarugero muri uyu murenge.
Minisitiri yanabasabye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, gukorana n’ibigo by’imari bihangira imirimo, ari nako barwanya imirire mibi, baringaniza urubyaro banitabira gutura mu midugudu.
