Rwanda : Mbogo – Koperative MDECO irataganya kwagura imikorere

 

Koperative yo kubitsa no kugurizanya MDECO yo mu murenge wa Mbogo akarere ka Rulindo, iravuga ko nyuma yo kubona icyangombwa cya burundu kiyemerera gukora ubu igiye kwagura imikorere yayo mu gihuhu hose.

Iyi koperative ikora nk’ umurenge SACCO ya Mbogo, ngo yabonye icyemezo cya Burundu, yahawe na banki nkuru y’ igihugu kuwa 17/03/2012.

Nk’ uko bivugwa na Ndayizera Theogene umuyobozi w’ iyi koperative, ngo ubu noneho bashobora kwagura ibikorwa byabo bikagera henshi mu gihugu, dore ko kuri ubu ikorera mu mirenge ibiri gusa igize akarere ka Rulindo.

Ati: “Iki cyangombwa tubonye, kiratwemerera kuba twacuruza amafaranga mu gihugu hose nta nkomyi, kuko banki nkuru y’ igihugu yabitwemereye”.

Iyi koperative ifite abanyamuryango bagera ku 2700 ngo imaze kugera ku mugabane shingiro wa 6 600 000, nyuma y’ imyaka 3 imaze ikora, gusa ngo ubwo babonye icyangombwa bagiye kwagura abanyamuryango biyongere ndetse n’ imigabane izamuke.

Ndayizera, avuga ko iyi koperative ifite umwihariko wo gutanga inguzanyo mu gihe gito cyane ndetse ku nyungu nto, kuko ngo buri munyamuryango umaze amezi 3 ashobora guhabwa inguzanyo igihe afite ingwate ndetse na 20% y’ amafaranga yifuza hamwe n’ umushinga uteguye neza.

Kuri ubu ngo bari gushakisha inzu yo gukoreramo ku buryo buhoraho, muri uyu murenge wa Mbogo iyi koperative yavukiyemo.


Share Button
Leave A Comment