Rwanda : Muri 2017 u Rwanda rurifuza ko abanyarwanda bakoresha ibigo by’imari bava kuri 21% bakagera kuri 80%


U Rwanda rurifuza ko abaturage barwo bakwitabira gukoresha ibigo by’imari nk’isoko y’amajyambere. Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda rufite icyerecyezo ko mu mwaka wa 2017 abanyarwanda bakoresha za banki n’ibigo by’imari bazagera kuri 80% by’abaturarwanda bose.

Uhagarariye banki nkuru y’u Rwanda mu karere ka Rusizi Mirindi Johnson avuga ko imibare igaragaza ubwitabire bw’abanyarwanda mu gukoresha za banki n’ ibigo by’imari igaragaza ko ubwitabire bwabo ari 21%.

Mu rwego rwo kuzamura umubare w’abakoresha banki n’ibigo by’imari Mirindi Johnson ngo asanga hari ingamba zigenda zifatwa hagamijwe korohereza abakoresha banki n’ibyo bigo kugira ngo n’abandi babibonereho bagane za banki n’ibyo bigo.Mirindi agira ati: “Ubu hari kugenda hanozwa imitangire ya serivisi mu ma banki n’ibigo by’imari.

Mu rwego rwo gukemura imirongo miremire yenda umuntu aje gushaka amafaranga hashyizweho uburyo bw’ikarita ya ATM ituma ubikuriza ku cyuma. Hari kurebwa uburyo iyo ATM yazajya ituma umuntu yanayikoresha abitsa. Ikindi ni uburyo bwatangiye gukoreshwa muri za alimentations (ahahirwa akenshi ibiribwa) aho umuntu yerekana ikarita atagendanye amafaranga akabasha guhabwa icyo ashaka, umucuruzi na we akabona uburyo azabona ayo mafaranga.

Mu rwego kandi rwo gukangurira abanyarwanda kwitabira gukoresha za banki n’ibigo by’imari,ubu mu Rwanda buri murenge ufite nibura ikigo cy’imari kizwi ku izina ry’umurennge SACCO.


Share Button
Leave A Comment