Rwanda | Ngoma: Abaturage bibumbiye mu bimina biteza imbere binyuze mu Murenge SACCO
Abaturage bibumbiye mu bimina bo mu murenge wa Kazo baravuga ko binyuze mu bibina byabo bafata inguzanyo muri SACCO bagakora imishinga ibateza imbere .
Bamwe muri aba baturage ni abagore bibumbiye mu kibina bise dusasirane bo mu kagali ka Kinyonzo mu murenge wa kazoo. batanga amafaranga 500 buri wese mu rwego rwo guca nyakatsi kuburiri no ku mazu, batse inguzanyo y’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice mu murenge SACCO barayahabwa none ngo ubu nyakatsi barayiciye.
Abandi nabo bo muri aka kagali b’abategarugori bibumbiye mu kimina bakoze imishinga itandukanye irimo iyo ubucuruzi, kwenga no gucuruza ubushera n’ikigage maze begera umurenge SACCO y’ umurenge wabo ubu ngo biteguye kuzahabwa inguzanyo mu cyiciro cya kabili, inguza ishobora kuzagera kuri miliyoni eshatu hakoreshejwe ubwishingizi magirirane kungwate.
Aba bagore bemeza ko iyi nguzanyo igiye kubafasha kwiteza imbere bo ubwabo ndetse n’urugo rwabo nkuko umwe muri bo yabisobanuye agira ati” SACCO ije ikenewe kandi ije guteza imbere umuturage no kumufasha guhumuka agakorehsa ubwenge bwe yiteza imbere. Nkatwe abadamu ho ni akarusho kuko kera nta mugore watungaga amafaranga ariko ubu natwe tubonye uko dukora business.”
Habimana Josue umucungamutungo w’umurenge SACCO wa Kazo avuga ko inguzanyo bahaye ibimina zishyura neza . Atanga urugero ku kimina cy’itwa dusasirane bahawe inguzanyo ya miliyoni ebyili n’igice none kugeza ubu bararangije kuyishyura kandi neza.
Habimana avuga ko mu bijyanye n’ingwate hakoreshwa icyo bise ubwishingizi magirirane ku ngwate aho bamwe bishingira abandi bari kumwe mu kimina. Ibi ariko ngo ntibibuza ko iyo bibaye ngombwa hakwa n’ingwate kandi ngo ntambogamizi zibonekamo.
Umurenge wa Kazo ukorana n’ibimina bigera kuri 277 biri mu tugali dutandukanye tw’uyu murenge. Uyu mubare w’ibimina ngo ugenda wiyongera umunsi k’umunsi.