Rwanda | Ngororero: UNGUKA Bank irashaka guteza imbere uburezi

Rwanda | Unguka bank ishami rya Ngororero

Unguka bank ishami rya Ngororero

UNGUKA ni imwe mu mabanki abiri abarizwa mu mujyi wa Ngororero no mu karere kose muri rusange, nyuma ya Banki y’abaturage. Iyi banki iri mu bukangurambaga mu mashuli mu rwego rwo gukorana n’ibigo by’amashuli, ababyeyi ndeste n’abarezi mu guteza imbere uburezi.

iyi banki ikaba ishaka kubikora ibicishije muri produit shya yasobanuriye abayobozi b’ibigo by’amashuli mu karere ka Ngororerotariki 27/3/2012. Ubwo buryo bushya UNGUKA Bank izanye ngo bukazajya bwororohereza ibigo ndetse n’ababyeyi kubona amafaranga bakeneye mu gihe ubushobozi bwabo bwo mu mufuka bwaba butaraboneka.

Bumwe muri ubu buryo bushyashya bw’inguzanyo iyi banki yasobanuriye abayobozi b’amashuli ni iyo bita “Ligne de credit”, aho ikigo cy’ishuli gishobora kujya kuri banki bakagiha amafaranga gikeneye kidatanze ingwate hanyuma kikazishyura nyuma. Ingano y’amafaranga ikigo cyahabwa ikaba izajya igenwa hakurikijwe uko umukiriya (ikigo cy’ishuli) gikoresha konti yacyo.

Mu zindi produits UNGUKA ishaka gukorana mo n’ibigo by’amashuli, hari decouvert, na avance, niba amafaranga abanyeshuli bayishyura kuri iyo banki. Nkuko BYAKUNDA Faustin, umuyobozi mukuru wa UNGUKA Bank yabidutangarije, izi produits nshyashya ngo bazizanya kugira ngo bafashe uburezi, ndetse banakangurire abantu bajijutse kubitsa amafaranga yabo mu karere bakorera mo kugira ngo nako gatere imbere aho kuyajyana mu tundi turere.

Alfred NKUNDIMANA SEGENZA  ushinzwe marketing muri UNGUKA avuga ko igihe ababyeyi nta mafaranga bafite yo kwishyura ishuli nko mu mashuli yigega, ikigo gishobora kwishingira abanyeshuli maze bagahabwa amafaranga bakeneye, bityo imirimo y’ishuli ntidindire, maze ikigo nacyo kikazafasha mu kwishyuza ayo mafaranga.

Ababayobozi b’ibigo by’amashuli bakaba baragaragaje ko bishimiye iyo mikoranire na UNGUKA ariko abenshi bakaba bafite impungenge kuko nta handi bazi bene iyo mikoranire y’ibigo na Banki bikaba ngo bisaba ubwitonzi. Gusa ngo kubashaka gukorera muri iyi banki bafite amakonti ahandi, UNGUKA yiteguye kubafasha kuyagura mu mabanki asanzwe mo bakayazana muri iyi banki, mu gihe baba bafite imyenda yayo ma banki.

Nubwo iyi banki imaze igihe gito muri aka karere, ikaba imaze kuhagira ibikorwa bikomeye kuko nko mu mujyi wa Ngororero imaze kuhagira abanyamuryango 1157, ikaba imaze gutanga inguzanyo ingana na miliyoni 500.000.000frw, harimo ayashowe mu mishinga y’ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi ndetse hakaba haranatanzwe amapikipiki 50.


Share Button
Leave A Comment