Rwanda : Nyagatare: Muri Hanga umurimo amabanki afitiye icyizere imishinga yatangiye kurusha imishya

rwandaNyagatare Muri Hanga umurimo amabanki

Mu gikorwa cyo gusuzuma imishinga ya Hanga umurimo banayiha amanota, mu Karere ka Nyagatare, abanyamabanki bagaragaje kugirira icyizere imishinga yageragejwe bikagaragara ko ishoboka kurusha ibitekerezo by’imishinga mishya.

Eric Rwemarika, umukozi wa BK ushinzwe ishami ritanga inguzanyo avuga ko icyizere cy’imishinga ya muri Hanga umurimo bagikesha gusa ko ari imishinga ifite abandi baterankunga aho agaragaza ko uruhare rw’amabanki ari 50% abandi baterankunga na bo bagatanga andi 50% asigaye. Rwemarika akomeza avuga ko ari nka BK itanga amafaranga gusa imishinga yaha icyizere cyo kuyabona ari imishinga ifite udushya ariko isanzwe ikora. Agira ati “ Imishinga twe twaha amafaranga ni imishinga ifite udushya ariko yageze ku isoko.”

Uyu mukozi wa BK akomeza avuga ariko ko nk’abasanzwe bakorana n’amabanki bakaba banafite imishinga muri Hanga umurimo nta mpungenge byatera ayo mabanki kubaguriza. Gusa ntiyahwemye kugaragaza ko byagora ko banki ifata umuntu ngo imuhe amafaranga uko yiboneye kandi adasnzwe mu bucuruzi. Ati “Hariho nk’abo bigaragara ko ari bwo bashaka kwinjira muri business, abo biragoye kuko ntabwo waba uzi uko bakwishyura.”

Iki gikorwa cya Hanga umurimo mu Karere ka Nyagatare kitabiriwe n’amabanki abiri gusa ari yo BK na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, amashami yazo ya Nyagatare. Izi bank zombi zikaba zaragize uruhare mu gutanga amanota ku basobanuraga imishinga yabo no kubahata ibibazo bigamije kureba imbogamizi zirimo n’uburyo zakwirindwa kugira ngo banyirayo bazashobore kunguka. Igikorwa cyo gusobanura imishinga (defense) cyabaye kuva ku wa 8-9 Werurwe 2012.

   

Share Button
Leave A Comment