Rwanda | Nyagatare: Ubuyobozi bwatangiye ibiganiro n’abanyamabanki ngo bajye gukorera muri Centre ya Gihengeri

Rwanda | Nyagatare Ubuyobozi bwatangiye

Nyuma y’aho abaturage bagaragarije impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo ndetse n’ubuzima bwabo kubera abajura bakunze kwibasira centre ya Gihengeri yo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bugamije gusahura amafaranga, ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mukama buratangaza ko bwatangiye ibiganiro n’abanyamabanki bukaba bufite icyizere ko mu gihe kitarambiranye amabanki azaba yatangiye kuhakorera.

Mu kiganiro n’abaturage batuye muri iyo Centre ya Gihengeri bavuga ko hafi ya bose babika amafaranga yabo mu ngo cyakora bakavuga ko batabiterwa no kutamenya akamaro k’amabanki ahubwo ngo ari uko amabanki asa n’ayabitaruye.

Ntiyamira Samuel, umucuruzi muri Centre ya Gihengeri, ati “ Nugira konti ayigira mu mabanki ari muri Centre ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo kandi abenshi mu bacuruzi dukorera ubucuruzi bwacu muri Kigali. Iyo uvanye amafaranga I Kigali rero ntubona ahandi uhita uyashyira hatari mu rugo.”

Centre ya Ngarama bisaba ko babitsamo amafaranga yabo kuko  ari yo ibamo amabanki uyu Ntiyamira avuga ko iri ku birometero bisaga icyenda  (9km). Kubera ububi bw’imihanda kuva I Gihengeri ujya i Ngarama no gutaha bishobora gutwara arenga ibihumbi bitanu (5000Rwf). Kuba iyi Centre ya Ngarama iri kure kandi kuva ahantu ujya ahandi bisaba gukoresha moto dore ko nta modoka zikunze kuhagenda ngo bituma abaturage bahitamo kubika amafaranga mu ngo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukama butangaza ko mu Murenge wose banki ihari ari Umurenge Sacco ikorera muri Centre ya Rugarama ku birometero bigera kuri 15. Hakuzweyezu Emmanuel, Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, avuga ko koko kuba nta banki ikorera muri iyi Centre cyangwa hafi yayo ari ikibazo gikomeye ku bahatuye dore ko ari n’imwe mu macentre agaragara ko yaba arimo amafaranga menshi. Yagize ati “Uretse no kuba kubona banki babitsamo byabarinda abajura, byatuma babona n’uburyo bafata inguzanyo ubucuruzi bukiyongera.”

Hakuzweyezu Emmanuel ariko akomeza avuga ko batangiye ibiganiro bigamije kureba uburyo banki Umurenge Sacco yafungura agashami mu Kagari ka Gihengeri mu Centre ya Gihengeri ndetse ngo bakaba baranatangiye ibiganiro na Banki y”Abaturage kugira ngo na yo ibe yaza kuhakorera.

Ibiganiro byo gukurura abanyamabanki kujya gukorera muri Centre ya Gihengeri bije nyuma y’aho abajura bitwaje intwaro bayitereye ku wa 28 Gashyantare 2012 bakiba amafaranga abarirwa muri miliyoni 28 yari mu rugo rw’umuturage.


 

Share Button
Leave A Comment