Rwanda | Nyamagabe: Ba bihemu bambuye ibigo by’imari miliyoni 150.

Rwanda Leta yashyizeho amabwiriza yo kwishyuza ba bihemu.

Leta yashyizeho amabwiriza yo kwishyuza ba bihemu.

Ibigo by’imari iciriritse bikorera mu karere ka Nyamagebe bimaze kwamburwa n’abambuzi bazwi ku izina rya “bihemu” amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amanyarwanda. Komisiyo ishinzwe guhsyira mu bikorwa gahunda yo kwishyuza mu rwego rw’akarere irasaba ba bihemu kwisubiraho bakishyura umwenda bafite bitaba ibyo bagashyikirizwa ubutabera.

Iki kibazo cya ba bihemu cyaganiriweho mu nama yahuje ihuriro ry’abafasha abaturage kugera ku mari (Access to Finance Forum) yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 05/03/2012 ihuje abahagarariye inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bw’akarere, iz’umutekano, ibigo by’imari, amabanki, ibigo by’imari bicirirtse n’iby’ubwishingizi.

Mukarwego Immaculee, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirje ushinzwe ubukungu avuga ko aba bambuzi bagiye kwegerwa bakabazwa ingorane bagize bagirwe n’inama z’ubuyo bakwishyura, ariko ngo abazavunira ibiti mu matwi haziyambazwa amategeko.

Mukarwego yagize ati“Niyo mpamvu twafashe umwanzuro w’uko abantu bagaragara ko bambuye biriya bigo by’imari tubegera maze tukumva impamvu yabateye kwambura. Twafashe ingamba yuko uku kwezi kuzarangira twamaze kubegera. Icyakora abatazishyura ubwo haziyambazwa amategeko”.

Urutonde rw’abambuye ibigo by’imari mu karere ka Nyamagabe ruragaragara ho abantu 609 ndetse rukagaragaza amazina ,imirenge yabo, ideni bafite n’ikigo barifitiye. Uru rutonde kandi rugaragaza ko umwenda wose muri rusange ugera kuri 159,162,755FRWS.

Ku bigo bimwe na bimwe by’imari usanga hamanitse amafoto y’ababyambuye bitwa ba bihemu. Imwe mu nshingano y’ihuriro “Access to finance “Ni ugufasha abaturage kugera ku mari no guhwiturira abambuye ibigo by’imari kwishyura nta mananiza. Mu barigize, harimo ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi n’abo mu nzego z’umutekano.

Share Button
Leave A Comment