Rwanda | Nyamasheke: Access to Finance Forum iriga ku bambuye ibigo by’imari.

Ihuriro ry’abantu barebana n’imari (Access to Finance Forum) mu karere ka Nyamasheke rishinzwe kwigirwamo ibirebana n’imari yateranye tariki 29.2.2012 ikaba igamije kwigira hamwe ikibazo cy’abatarishyuye ibigo by’imari bitandukanye.
Afungura iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yavuzeko kuba hari abatarishyuye ibigo by’imari ndetse bimwe bikaza no guhomba habaye intege nke ku mpande zose zari zikwiye kubikurikirana.
Bahizi yibukije abo bireba mu bagize access to Finance Forum ko bagomba kwihatira gutanga serivisi nziza ku babagana, ndetse no gukurikiranira hafi abakiriya babafitiye imyenda kuko ngo nabyo ari imwe mu mpamvu yatuma abakiriya bishyura neza.
Yababwiye ko kubakurikirana no kubagira inama mu mikorere yabo ngo birinde kugwa mu gihombo ari inyungu zabo kuko umuturage atazananirwa kwishyura kandi atahombye.
Yavuze ko iyi nama ikwiye kurangira hatanzwe ibitekerezo byatuma imikorere ya access to Finance Forum igenda neza ndetse hanafashwe ingamba z’ingirakamaro.
Muri iyi nama, abayitabiriye baremeza imyanzuro y’inama iheruka ya access to finance forum ndetse banitoremo komite izayiyobora, baragezwaho imikorere ya komite ishinzwe kwishyuza abatarishyuye ibigo by’imari, ndetse banarebr uburyo haboneka urutonde rujyanye n’igihe rw’abantu batishyuye bagomba gukurikiranwa.

Share Button
Leave A Comment