Rwanda | Nyamasheke: Imirenge sacco imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyoni 290.


Nyamasheke  Imirenge sacco imaze gutanga inguzanyo

Nk’uko umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu karere ka nyamasheke abivuga, ngo imirenge sacco ni inzira nziza izatuma abaturage bava mu bukene kuko igera no kuri wa muturage wo hasi buri wese ku rwego arimo.

Rucakatsi Fotide, ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu karere ka nyamasheke, avuga ko kugeza ubu imirenge sacco igera kuri cumi n’itanu iri mu karere  kose imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 290 n’ibihumbi 534 n’amafaranga 418 (290.534.418 frw) ari gukoreshwa mu bikorwa byo kwiteza imbere mu baturage.

Rucakatsi arasaba inzego z’ibanze ko zarushaho kwegera abaturage bakiri hasi cyane cyane abagore n’urubyiruko, bakabashishikariza kugana ibigo by’imari icirirtse maze bagahabwa inguzanyo zabatera ingabo mu bitugu bakagana mu iterambere.

Kugeza ubu, imirenge sacco 15 yose yamaze kubona ubuzima gatozi, 11 muri yo ifite ibyangombwa bya burundu byo gutanga inguzanyo ariko iyo nguzanyo ikaba itemerewe kurenga 60% by’amafaranga y’ubwizigame zifite.

Imirenge sacco ibiri gusa niyo imaze kubona inzu zayo bwite zo gukoreramo, izindi zimwe zirakodesha mu gihe hari izahawe amazu ya leta zikayavugurura ziyakoreramo. Gusa, izitarabona inyubako zazo bwite ziri gushaka ibibanza ngo nazo zitangire kwiyubakira.

 

Share Button
Leave A Comment