Rwanda | Nyamasheke: Imishinga itandukanye yafashije sacco Cyato gukomera

 

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako umurenge sacco ya Cyato izajya ikoreramo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Nkinzingabo Patrice, yashimiye abayobozi b’imishinga itandukanye bagize uruhare runini mu gutuma umurenge sacco wa cyato ukomera nk’uko umeze ubu.

Imishinga itandukanye  1

Nkinzingabo yavuze ko iyo mishinga yakanguriye abakozi n’abagenerwabikorwa bayo ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki maze bituma bafunguzamo konti ndetse iyo mishinga inanyuzamo amafaranga yose agenerwa abo bantu nk’inkunga cyangwa imishahara y’akazi baba bakoze.

Nkinzingabo yagize ati: “Nguko uko twagize imbaraga duhita dufata umwanya wa mbere mu ntara y’iburengerazuba kubera kugira amafaranga menshi.”

Muri iyo mishinga yashimiwe harimo ijyanye n’ubuhinzi bw’icyayi, umushinga ushinzwe kwita ku mashyamba “Paref”, Vision 2020 umurenge program n’iyindi itandukanye.

Yashimiye kandi abantu bose bayinyujijemo amafaranga yabo ndetse n’amashyirahamwe atandukanye ku nkunga bateye sacco cyato ngo ikomeze itere imbere ari nako iteza imbere abaturage.

Imishinga itandukanye  2

Mu ijambo rye, Nshimiyimana Jean Pierre, Perezida wa sacco cyato yavuze ko kugeza ubu bafite abanyamuryango ibihumbi bisaga bitandatu (abanyamuryango 6632), bakaba baratanze imisanzu ingana na miliyoni zirengaho gato 132 ndetse n’ubwizigame bwa miliyoni zirenga 160.

 


Share Button
Leave A Comment