Rwanda | Nyamasheke: KCB irashaka gukorana n’ibigo by’imari iciritse mu rwego rwo kwegereza abakiriya serivisi.

Rwanda Nyamasheke KCB irashaka

Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) irateganya gukorana n’ibigo by’imari iciriritse mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abakiriya bayo, nk’uko byatangajwe na Karegeya Fabrice ushinzwe kumenyekanisha serivisi za KCB.

Mu nama y’ihuriro ry’abantu barebana n’imari (Access to Finance Forum) mu karere ka Nyamasheke yateranye kuri tariki 29 gashyantare, 2012  Karegeya yasobanuye uko ubwo bufatanye bwa KCB n’ibigo by’imari iciriritse buzakorwa, ndetse nabari bahagarariye umurenge sacco bose ngo baremere kugirana ubwo bufatanye.

Nk’uko Karegeya yabisobanuye, ngo umunsi byatangiye gukoreshwa, umukiriya wa KCB azajya ajya ku murenge sacco umwegereye maze abe yabitsa amafaranga kuri konti ye cyangwa se akaba yayabikuza. Iri koranabuhanga ngo rizakoreshwa telefoni zigendanwa aho bazajya bazifashisha mu gukura amafaranga kuri konti y’umukiriya ajya kuri konti y’umurenge sacco, cyangwa se kuyashyira kuri konti ye.

Ubu buryo ariko ngo buzanungukira ikigo cy’imari iciriritse kizaba gikorana na KCB kuko ngo amafaranga umukira azajya yishyura serivisi yahawe, KCB izajya iyagabana n’ikigo cyayitanze bakanganya. Ubu buryo kandi nibutangira gukoreshwa, ngo abakiriya bose bazaba bashobora gukoresha telefoni zabo bakabona amakuru yose arebana na konti zabo bizwi nka “mobile banking” kuko utakoresha ubu buryo bushya utari muri mobile banking.

Ku ikubitiro abakiriya ba KCB bazahabwa serivisi zo kubitsa no kubikuza, ariko ngo nyuma bashobora kuzagezwaho n’izindi zitandukanye nko kwishyura inguzanyo.

Karegeya yavuze kandi ko ubu buryo aribwo buzabafasha kurushaho kwegera abanyarwanda ngo kuko badashobora kubaka ahantu hose.

Share Button
Leave A Comment