Rwanda | Nyamasheke: Sacco y’umurenge wa Cyato yatashye inzu yiyujurije ya miliyoni 18.

Tariki 28/3/2012, koperative umurenge sacco ya cyato yatashye ku mugaragaro inzu yo gukoreramo yiyujurije itwaye akayabo ka miliyoni 18 zirenga  (18,021,925 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki 28/3/2012, koperative umurenge sacco ya cyato yatashye ku mugaragaro inzu yo gukoreramo yiyujurije itwaye akayabo ka miliyoni 18 zirenga (18,021,925 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko perezida wa koperative ya sacco cyato, Nshimiyimana Jean Pierre yabivuze, ngo aya mafaranga yose nta nguzanyo umurenge sacco wigeze ufata kuko abanyamuryango batanze umusanzu ungana na miliyoni zisaga eshatu, izindi hafi 15 zikaba zaravuye mu bikorwa bya koperative umurenge sacco.

Nshimiyimana yagize ati: “iyi nzu yuzuye nta dene dufashe uretse ikibanza akarere kaduhaye, ubundi ni imisanzu y’abanyamuryango n’ibikorwa by’umurenge sacco.”

Yashimiye akarere ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kuba barababaye hafi haba mu gushing uyu murenge ndetse n’ibindi bikorwa byose.

Umukozi wari uhagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, akaba ashinzwe gukurikirana imirenge sacco ku rwego rw’igihugu, Uburiza Aimable yabashimiye kuba barishatsemo ibisubizo bakiyubakira nta nkunga ndetse nta n’inguzanyo.

Yasabye abaturage kwitabira gukorana n’imirenge sacco basaba inguzanyo cyane cyane abagore, kandi abagurijwe bitabire kwishyura ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abayobozi b’izindi koperative umurenge sacco kwigira ku murenge sacco wa cyato kandi abaturage bakayibyaza umusaruro.

Mu muhango wo gutaha iyi nyubako y’umurenge sacco wa cyato, ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative cyayihaye mudasobwa itagendanwa, ndetse inavuga ko hazaza nyuma amafaranga angana n’ibihumbi 500 azashyirwa kuri konti y’umurenge sacco wa cyato.

 

Share Button
Leave A Comment